RIB yafunze Nsoneye Emmanuel, umugenzuzi muri Rwanda FDA na Uwamariya Beatha ufite uruganda rukora inzoga bakurikiranyweho icyaha cya ruswa

Nov 17, 2025 - 09:14
 0

RIB yafunze Nsoneye Emmanuel, umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA) na Uwamariya Beatha ufite uruganda rukora inzoga bakurikiranyweho icyaha cya ruswa. Nsoneye Emmanuel akurikiranyweho kandi n'icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi.

Nsoneye yagiye asaba akanahabwa ruswa y’amafaranga na Uwamariya, nyir’uruganda DUSANGIRE PRODUCTION Ltd rukora inzoga mu Karere ka Bugesera, kugira ngo asonerwe binyuranije n'amategeko mu igenzura rikorwa n'Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti.

Dosiye zabo zoherejwe mu Bushinjacyaha mu gihe bo ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n'iya Nyamata.

RIB iraburira abakora ibintu bitujuje ubuziranenge, ko bakwiye kubihagarika kuko binyuranyije n'amategeko. RIB irakomeza kwibutsa kandi abakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ko ari kimwe mu bikorwa bihanwa n'amategeko bitihanganirwa na gato.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com