RIB yatanze ibisobanuro ku cyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y'undi
RIB yatanze ibisobanuro ku cyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y'undi
Ku itariki ya 19 Mutarama, 2026 Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umwarimu muri Kaminuza akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b'abakobwa abashukisha amafaranga ndetse n’icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, no gucura umugambi wo gukora icyaha.
Iperereza ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b'abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye abashukisha amafaranga, ndetse akishyura n’uwabahuje.
Hari n’umuco mubi wiganje mu rubyiruko rumwe na rumwe ndetse n’abandi bantu bamwe batari urubyiruko aho bahererekanya cyangwa umwe yohereza umuntu ku wundi hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina, byitwa “pass” cyangwa gutanga “plot”, uwohereje undi agahabwa amafaranga.
Iyo ibi bikozwe n’umuntu mukuru abikora ku mwana amwohereza ku wundi muntu mukuru ngo amusambanye, hashobora kuvamo ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora icyaha, kuba icyitso ku cyaha cyo gusambanya umwana cyangwa icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.
RIB kandi mu biganiro byayo bitandukanye n'ubukangurambaga ikomeje no kwihanangiriza uwo ari we wese usambanya umwana ko bitihanganirwa na gato inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n'ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.
Ese gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi ni iki?
Mu gika cya kabiri cy’ingingo ya 3 y’itegeko Nº51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu mu bandi, isobanura ko ari;
“Kubona indonke y’amafaranga cyangwa indi nyungu binyuze mu gukoresha imibonano mpuzabitsina undi muntu cyangwa ibindi bikorwa bishingiye ku gitsina, harimo imikino cyangwa amashusho by’urukozasoni bishingiye ku gitsina.”
Ingingo ya 24 y’iri tegeko yo isobanura ko umuntu agamije inyungu, ukora kimwe mu bikorwa bivugwamo muri iyi ngongo aba akoze icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.
Ibi bikorwa ni ugushishikariza, koshya, kuyobya, kureshya, guhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo, gutanga ikiguzi ugamije ubwawe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore.
Ibi bikorwa kandi harimo kandi gucumbikira umuntu ubizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina, gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko ufasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Mu bindi bikorwa iyi ngingo ivuga hari ugufasha, guhagarikira cyangwa kurengera ubizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina, kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi no gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo uzi neza ko ukomoka kuri ayo mazu.
Iyi ngingo inasobanura kandi ko gutanga ubizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi nacyo ari igikorwa kigize iki cyaha.
Iyo uhamijwe n’urukiko ibi bikorwa bigize icyaha cy'icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu mu bandi, uhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw).





