RIB yataye muri yombi umugabo wacukuye icyobo iwe
RIB yataye muri yombi umugabo wacukuye icyobo iwe
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafashe umugabo witwa Nkurunziza Ismael wo mu Karere ka Nyamasheke uheruka gushaka guta umumotari mu cyobo yacukiye mu nzu iwe.
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko rwataye muri yombi umugabo wo mu karere ka Nyamasheke, ukekwaho gushaka kwica motari akamuta mu cyobo yacukuye mu nzu iwe.
Amakuru yo gushaka guta motari mu cyobo yamenyekanye ubwo yaratwaye uyu mugabo yamugeza iwe agashaka kumuniga ngo amujugunye muri icyo cyobo cyari gitwikirije inzitiramibu bikarangira motari amwikuye mu maboko niko guhita atabaza abaturage.
Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B Thierry avuga ko nyuma yuko bimaze kumenyekana bahise batangira iperereza kugeza ukekwa afashwe nkuko tubikesha ikinyamakuru taarifa.
Yagize ati:“Twatangiye iperereza, dusuzuma icyobo niba nta bindi byaha byakorewemo, ariko icyobo cyari kikiri gishya, ariko cyacukuwe n’uriya mugabo aza gutoroka, turamukurikirana arafatwa. Ubwo igikurikiye ni ukumubaza impamvu yacukuye kiriya cyobo.”
Akomeza avuga ko nyuma y'iperereza hazamenyekana impamvu uyu mugabo yari yacukuye kiriya cyobo.







