RIB: Yataye Muri yombi Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko ukekwaho kwaka no kwakira ruswa

Mar 21, 2024 - 18:07
 0
RIB: Yataye Muri yombi Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko ukekwaho kwaka no kwakira ruswa

RIB: Yataye Muri yombi Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko ukekwaho kwaka no kwakira ruswa

Mar 21, 2024 - 18:07

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Niyigena Patrick arakekwaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga yatanzwe na bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnekt Awards 2024, abizeza ko bazaza ku rutonde rw’abatsinze.

Ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB ishimira abakomeje gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa inibutsa ko badakwiriye kugihishira kuko kigira ingaruka ziremereye ku iterambere ry’Igihugu.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461