RIP! Umukinnyi Rodman Djuma ukomoka mu Burundi, yapfuye ku myaka 18
RIP! Umukinnyi Rodman Djuma ukomoka mu Burundi, yapfuye ku myaka 18
Umukinnyi witwa Rodman Djuma ukomoka mu Burundi, yapfuye ku myaka 18, akaba yazize indwara.Rodman Djuma yakiniraga Royal Vision ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Burundi muri ruhago yo ku musenyi izwi nka Beach Soccer.
Mu yandi makuru y’imikino agezweho, Ikipe ya Bayer Leverkusen yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Budage ku nshuro ya mbere, habura imikino itanu, nyuma yo gutsinda Werder Bremen ibitego 5-0 kuri iki Cyumweru.
Byarashobokaga ko Leverkusen yatwara igikombe ku wa Gatandatu, ariko intsinzi Bayern Munich yabonye kuri FC Cologne ituma ibirori byayo bitegereza umukino wo kuri iki Cyumweru.
Ikipe y’Umutoza Xabi Alonso yatangiye ibyishimo byayo hakiri kare, ku munota wa 25 ubwo Victor Boniface yafunguraga amazamu kuri penaliti.
Nyuma y’iminota 15 y’igice cya kabiri, Granit Xhaka yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti yatereye muri metero nka 25 mbere y’uko Florian Wirtz atsinda ibitego bitatu ku munota wa 68, uwa 83 n’uwa 90.
Iyi ntsinzi yatumye Leverkusen igira amanota 79, irusha Bayern Munich amanota 16 mu gihe hasigaye imikino itanu muri Bundesliga.
Igikombe Bayer Leverkusen yegukanye cyashyize iherezo ku bwami bwa Bayern Munich yegukanye ibikombe 11 biheruka.
Iyi kipe itaratsindwa muri uyu mwaka w’imikino, iracyari muri Europa League ndetse no mu Gikombe cy’u Budage.
Ubwo Xabi Alonso yatangiraga gutoza Leverkusen mu Ukwakira 2022, yari mu munsi y’umurongo utukura, none nyuma y’amezi 18 yayihesheje Bundesliga.







