Mu mvugo zikakaye abafana ba APR FC bariye karungu nyuma y’uko irekuye Salomon Banga Bindjeme
Mu mvugo zikakaye abafana ba APR FC bariye karungu nyuma y’uko irekuye Salomon Banga Bindjeme
Ntabwo abakunzi ba APR FC bakiriye neza kuba iyi kipe yatandukanye na myugariro w’umunya-Cameroun, Salomon Bienvenue Banga Bindjeme Charles II wamaze kwerekeza muri Iraq.

Ku gicamunsi cy’ejo hashize ku wa Kabiri ni bwo Banga Bindjeme yatangajwe mu ikipe ya Al Shorta SC nka myugariro wa yo mushya avuye muri APR FC.
Bindjeme wari wasinyiye APR FC imyaka 2 muri Nyakanga 2023, bivugwa ko atigeze yakira kuba umusimbura kuko abakina batamurusha.
Ibi byamuhatirije ku kuba yasaba APR FC gutandukana na yo ariko iyi kipe imubwira ko bidashoboka kuko akiri mu mibare ya bo.
Banga yababwiye ko atari umukinnyi wo kwicara umwaka wose adakina kandi abakina batamurusha byongeye kandi ko ahembwa amafaranga menshi bityo bamureka bakayakoresha ibindi.
APR FC yanze kumurekura undi na we ashaka uburyo bwo kugenda ahita yishyura amafaranga ari mu masezerano ye (buyout clause) ko ikipe imwifuza izashyura angana n’ibihumbi 50 by’amadorali.
Mu butumwa APR FC yanyujije ku rukuta rwa Twitter yifuriza uyu mukinnyi kuzahirwa aho agiye, abakunzi b’iyi bagaragajemo uburakari bukomeye bavuga ko batagakwiye kumurekura ngo agende ahubwo hari kugenda abatoza.