RRA yafashe ibitenge bya Miliyoni 18 Frw byinjijwe mu gihugu bihishwe muri sima
RRA yafashe ibitenge bya Miliyoni 18 Frw byinjijwe mu gihugu bihishwe muri sima
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyaburiye abakomeza kwishora mu bikorwa bya magendu kuko bituma habaho kunyereza imisoro, bikabangamira ihatana risesuye mu bucuruzi, bikinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha, ndetse bigateza ibihombo ababifatiwemo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri, RRA yerekanye ibitenge 1200 bifite agaciro ka miliyoni 18 Frw, byafashwe byinjijwe mu gihugu binyuze mu nzira zitemewe. Byari bihishwe mu ikamyo ipakiye isima, iturutse mu Karere ka Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Komiseri wungirije Ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko amayeri akoreshwa muri magendu amaze kumenyekana, kandi ababikora bazakomeza gufatwa.
Yagize ati “Amayeri akoreshwa tugenda tuyamenya, hari abafata imodoka bakayicamo ibyumba bagahishamo magendu, hari abahisha ibintu hejuru y’ibindi, hari abaca mu mazi, mu nzira zitemewe, turabizi, kandi turimo gukorana n’izindi nzego mu buryo bwongewemo imbaraga ngo tubirwanye, bityo abacuruzi bakora mu buryo nyabwo bakore bunguka, be kwicirwa isoko na ba bandi binjije ibintu mu buryo butemewe.”
Abinjiza ibi bicuruzwa kandi ntabwo batanga fagitire za EBM kuko baba batararanguye mu buryo bwemewe, bityo bikabangamira abacuruzi bubahiriza amategeko.
Uwitonze Jean Paulin yibukije ko mu mpera z’umwaka abantu benshi bashaka gukora magendu haba mu myambaro nk’ibitenge cyangwa inzoga zikenerwa cyane mu minsi mikuru, ku buryo hafashwe ingamba kugira ngo ababikora bafatwe.
Yasabye abaguzi kugenzura ko ibicuruzwa bagura cyane cyane nk’ibinyobwa bifite tembure z’imisoro (tax stamps) zigaragaza ko byinjiye mu gihugu ku buryo bwemewe, bakanareba ko zihuye neza n’ibinyobwa zashyizweho.
Yakomeje ati “Ibi bikorwa bya magendu bishobora gutuma mu gihugu hinjira ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda, ari yo mpamvu tuba twashyize imbaraga mu kubirwanya.”
Abaturage kandi bashishikarizwa gutanga amakuru igihe hari aho bamenye hakorwa magendu cyangwa badatanga fagitire za EBM.
Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba riteganya ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $ 5000.
Itegeko rigena uburyo bw’isoresha ryo mu 2023 riteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro, uhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.
Henriette UWAMAHIRWE







