Rubavu: Abana babiri bafite imyaka 16 bafunzwe bazira kwiba insinga z'amashanyarazi

Jul 18, 2025 - 02:15
 0
Rubavu: Abana babiri bafite imyaka 16 bafunzwe bazira kwiba insinga z'amashanyarazi

Rubavu: Abana babiri bafite imyaka 16 bafunzwe bazira kwiba insinga z'amashanyarazi

Jul 18, 2025 - 02:15

Abana babiri b’imyaka 16 bakataga insinga z’amashanyarazi bakajya kuzigurisha bafunganywe n’umugabo w’imyaka w’imyaka 25 wazibaguriraga.

Aba bafatiwe mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Rubona mu karere ka Rubavu, mu rukerera rwo kuwa gatatu rushyira kuwa kane, tariki 17 Nyakanga 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d’Amour, yavuzeko bafatiwe mu Midugudu inyuranye y’Akagari ka Rubona, hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’iyangizwa ry’insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo.

Ati “Nyuma yo kugaragarwaho no kwangiza ibikorwaremezo, aho bacaga insinga z’amashanyarazi kuri transformateuer bakajya kuzigurisha, n’uwo bazigurishaga bamutubwiye arafatwa.’’

Yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturage bagitekereza kwishora mu bikorwa bigamije kwangiriza ibikorwaremezo abibutsa ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso, kandi ko ababifatiwemo babibazwa n’amategeko.

Abafashwe, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi. REG imaze iminsi yihanangiriza abantu biba ibikorwaremezo by’amashanyarazi ibereka ko ari icyaha ariko binagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko aho umuriro ubuze amavuriro atabasha kuvura, inganda zidakora, ndetse n’abakoresha amashanyarazi mu ngo bakabihomberamo.

Rose Mary Yadufashije