Rubavu: Abapasiteri bapfukamye basaba imbabazi uwirukanywe ku rusengero muri Jenoside yakorewe Abatutsi

May 9, 2026 - 20:09
 0
Rubavu: Abapasiteri bapfukamye basaba imbabazi uwirukanywe ku rusengero muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Rubavu: Abapasiteri bapfukamye basaba imbabazi uwirukanywe ku rusengero muri Jenoside yakorewe Abatutsi

May 9, 2026 - 20:09

Mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Rubavu, Musenyeri Habimana n’abapasiteri bapfukamye basaba imbabazi uwarokotse Jenoside wirukanywe ku rusengero rwa Angilikani mu 1994.

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Karere ka Rubavu, Musenyeri wa Diyosezi ya Kivu mu itorero Angilikani, Habimana Augustin n’abapasiteri bari kumwe bapfukamye basaba imbabazi umwe mu barokotse Jenoside, nyuma y’ubuhamya bukomeye bw’ukuntu yirukanywe ku rusengero yari yahungiyemo asaba kurokoka.

Uyu muhango waranzwe n’amarangamutima menshi nyuma y’ubuhamya bwa Niyigena Drocella, wavuze ko mu 1994, afite imyaka 10 gusa, yahungiye ku rusengero rwa Paruwasi ya Shwemu mu itorero Angilikani ashaka aho yikinga, ariko Pasiteri waho, Semuhirwa Lazard, akamwirukana aho kumuhisha.

Niyigena yavuze ko icyo gikorwa cyamusize afite intimba ikomeye ndetse bituma yanga iryo torero burundu, kuko yumvaga aho yagombaga kubona ubuhungiro ari ho yahindukiwe.

Yagize ati: “Nahungiye ku rusengero nsaba ko bankingurira nkihisha, ariko Pasiteri aranyirukana. Icyo gihe numvise nta rukundo cyangwa ubumuntu bwari buhari.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwirukanwa yamaze igihe kinini yihisha mu bihuru no mu misozi, kugeza ubwo umugore wari inshuti y’umuryango wabo yamufashije kwambuka umupaka amugeza i Goma muri RDC, ari naho yaje kurokokera.

Nyuma yo kumva ubu buhamya, Musenyeri Habimana hamwe n’abapasiteri bari bitabiriye uwo muhango bahise bahaguruka bajya imbere y’uwarokotse, barapfukama bamusaba imbabazi ku bw’ibyakozwe na mugenzi wabo wari umushumba w’itorero muri icyo gihe.

Musenyeri Habimana yavuze ko ibyabaye biteye isoni ku itorero, kuko umuntu wagombaga kurinda ubuzima bw’abamuhungiyeho yahindutse “ikirura” aho kuba umwungeri.

Ati: “Umushumba wagombaga kurengera intama ze yarazitereranye. Twese duhagaze mu cyuho cya Pasiteri Lazard, kandi turagusaba imbabazi.”

Yongeyeho ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize isura mbi ku matorero amwe n’amwe, bitewe n’uko hari abihayimana n’abakirisitu bagize uruhare mu bwicanyi cyangwa bakarebera abantu bicwa ntibatabare.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi hari aho yashyigikiwe n’abihayimana babibwirizaga abaturage.

Yavuze ko hari ababwiraga abakirisitu ko Abatutsi badakwiye kubaho, ibintu byagize uruhare mu gushora abantu mu bwicanyi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko ibikorwa nk’ibi byatumye bamwe batakariza icyizere amadini, kuko aho bari biteze ubufasha ari ho bamwe bahuraga n’urwango.

Yibukije abakirisitu ko ukwemera nyakuri kugomba kujyana n’indangagaciro z’ubumuntu n’ubunyarwanda, anenga abari abayobozi b’amadini bananiwe kurinda abo bashinzwe.

Amakuru avuga ko Pasiteri Semuhirwa Lazard nyuma y’intambara yo mu 1998 yavuye mu Rwanda akajya i Goma muri RDC, aho bivugwa ko yashinze itorero rya Eglise Episcopale.