Rubavu: Amakimbirane y’icyangombwa cy’ubutaka yatumye umugabo yica umugore we
Rubavu: Amakimbirane y’icyangombwa cy’ubutaka yatumye umugabo yica umugore we
Umugabo wo muri Rubavu akekwaho kwica umugore we amuteye icyuma nyuma y’amakimbirane ashingiye ku cyangombwa cy’ubutaka, inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku cyabiteye.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu bari mu gahinda n’ihungabana nyuma y’urupfu rw’umugore w’imyaka 44 wishwe atewe icyuma n’umugabo we, mu makimbirane akekwa kuba ashingiye ku cyangombwa cy’ubutaka bw’umuryango.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 7 Gicurasi 2026 mu Mudugudu wa Rusamaza, Akagari ka Muhira, aho amakuru avuga ko umugabo w’imyaka 43 yateye icyuma umugore we mu gatuza nyuma y’impaka bagiranye.
Abaturanyi bavuga ko uwo muryango wari usanzwe urangwamo amakimbirane, ndetse ko umugabo yari amaze igihe adasiba gutandukana n’umugore we.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko ukekwaho icyaha yari amaze amezi menshi yarataye urugo mbere yo kongera kurugarukamo.
Ati “Uyu mugabo yari amaze amezi ane yarataye urugo, aza kugaruka ku wa Gatandatu tariki 02 Gicurasi 2026. Umugore yaramwakiriye bongera kubana, ariko bari bafite amakimbirane ashingiye ku bibazo byo mu rugo.”
Amakuru ava mu baturage ndetse n’abegereye uyu muryango avuga ko nyuma yo kugaruka iwe, uyu mugabo yatangiye gusaba umugore we kumuha icyangombwa cy’ubutaka bw’aho bari batuye.
Bivugwa ko umugore yanze kucyimuha, ibintu byakurikiwe n’intonganya zikomeye mbere y’uko umugabo amutera icyuma mu gatuza bikamuviramo urupfu.
Umwe mu baturage batuye hafi y’uyu muryango yavuze ko bumvise amakimbirane hagati yabo mbere gato y’uko inkuru y’urupfu imenyekana.
Ati “Twumvise batongana cyane ariko ntitwari tuzi ko biri burangire gutyo. Jenoside yo mu ngo ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu benshi.”
Nyuma yo gukora icyaha, uwo mugabo yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera ibyo byaha .
Polisi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye ubu bwicanyi ndetse n’ibindi byose byaba byabigizemo uruhare.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero mbere yo kuwutegura ngo ushyingurwe n’umuryango
Inzego zitandukanye zikomeje kwibutsa abaturage gukemura amakimbirane yo mu ngo mu buryo bw’amahoro no kwegera ubuyobozi cyangwa inzego z’ubutabera igihe habayeho ikibazo.
Abasesenguzi mu mibereho y’abaturage bavuga ko amakimbirane ashingiye ku mutungo, ubutaka n’ibibazo by’ubukungu biri mu bitera ubwiyongere bw’urugomo rwo mu ngo, cyane cyane hagati y’abashakanye.
Bashimangira ko hakenewe ubukangurambaga burushijeho ku gukemura ibibazo mu bwumvikane no kwirinda gufata ibyemezo by'ihutirwa bishobora kuvutsa amakimbirane hakaba hava mo kwicana.
.






