Rubavu: Bahangayikishijwe n’ababo bakomeje kwisanga muri FDLR bashukishijwe amafaranga
Rubavu: Bahangayikishijwe n’ababo bakomeje kwisanga muri FDLR bashukishijwe amafaranga
Hari abaturage bo mu karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’abavandimwe babo bakomeje guhunga imiryango yabo kubera babeshywa amafaranga bakisanga muri Wazalendo no mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR usanzwe urwanya Leta y’u Rwanda.
Ibi aba baturage babigarutseho kuri uyu wa kane, tariki 14 Werurwe 2024, mu kiganiro bahaye Bwiza.com dukesha iyi nkuru nyuma y’uko mu murenge wa Busasamana, hari umuturage wari umaze iminsi agiye gushakira amaramuko mui Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, abeshywe amafaranga ngo ajye mu mutwe wa Wazalendo bikarangira asanzemo umwana wa mukuru we umaze imyaka itanu mu barwanyi ba FDLR.
Munyakare Thomas, wo mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gacurabwenge mu kiganiro yahaye Bwiza.com avuga ko aterwa ipfunwe no kuba umwana we w’imfura amaze imyaka itanu atorotse umuryango akajya muri FDLR, none no mu minsi mike umuvandimwe we akaba yaragerageje kujya muri Wazalendo akayisangamo umwana we.
Ati “Umuvandimwe yagize ikibazo cy’ubukene, bigera ubwo bamusohora munzu, tariki 06 Werurwe 2024 yagiye muri Congo agiye guca induruburi, agezeyo akubitana n’abandi bahungu barimo imfura yanjye yitwa Dusengimana Schadrack (Umuzalendo) umaze imyaka itanu muri FDLR bamubwira ko yagenda bagafatanya mu kizalendo, none yatashye dutanga amakuru inzego zishinzwe umutekano ziza kumufata.”
Akomeza avuga ko aterwa ipfunwe no kuba umuhungu we yaragiye muri FDLR, akaba ababazwa no kuba nta buryo yahura n’umuhungu we ngo amuganirize atahuke mu Rwanda, kuko nk’umubyeyi we yibara nk’uwapfushije ahagaritse.
Yasabye abaturage kwihanganira ubuzima bwose babayemo, kuko ubyaye ishyano aryonsa, abibutsa guha abana uburere butuma bakunda igihugu cyababyaye.
Umuturage wo mu murenge wa Cyanzarwe utifuje ko imyirondoro ye itangazwa ahamya ko hari abo baturanye bagiye muri Wazalendo.
Ati “Haracyekwa ko haba hari abasore babiri bagiye kumara amezi abiri bihwihwiswa ko bagiye muri Wazalendo, kuko bagenda babeshywe kujya gukorera amafaranga ariko amakuru avuga ko bagerayo bakisanga muri FDLR, n’amafaranga bemerewe ntibayabone, bakabura n’ubwataha kuko iyo bamenye ko ufite umugambi wo gutoroka bakwica.”
Undi ati “Hari abana bo mu kagari ka Muti byavugwaga ko bagiye, aho byavugwaga ko bagiye mu kwezi kwa mbere aho twakomeje kumva ko bagenda bakurikiye amafaranga, hari n’abasanga ari umugambi mubisha waba waba warabajyanye, kuko natwe byatubereye ihurizo.”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, mu kiganiro yahaye Bwiza.com ntiyemera cyangwa ngo ahakane ko hari abaturage bo mu karere ayobora bajya muri Wazalendo.
Ati “Tubyumva mu makuru gutyo ntitubiha agaciro 100% kandi ntabwo tubihakana, gusa tugira inama abaturage kwirinda kwishora mu bintu byabashyira mu kaga, kuko abaturage bacu basanzwe bajya muri Congo bagiye mu bucuruzi, abajyayo bagiye muri Wazalendo ntabwo bisanzwe bizwi. Gusa turaza kwegera abaturage bo muri iyi mirenge tubaganirize tubereke amahirwe ari mu Rwanda.”
Akomeza avuga ko abaturage bo muri iyi mirenge ivugwa bakwiriye kubyaza amahirwe ahari mu gihugu, aho kujya mu gisirikari kidahemba (Wazalendo) kuko haramutse hari n’uwabikoze yaba ashingiye ku makuru y’ibihuha ndetse nta n’amahirwe yasangayo.
Uyu muyobozi w’akarere nubwo atemera cyangwa ngo ahakane ko hari abaturage bo mu karerre ka Rubavu bajya kuba abarwanyi ba Wazalendo, iyo uganiriye n’abaturage bo mu mirenge ya Cyazarwe, Rubavu, Busamamana na Bugeshi bakubwira ko hari bagenzi babo baburiye irengero bikekwa ko bagiye kurwana ku ruhande rwa FARDC na Wazalendo bimaze imyaka igera kuri ibiri bihanganye n’umutwe wa M23.







