Rubavu, Musanze na Nyaruguru: Menya uturere tuzibasirwa n’imvura y’amahindu muri Gashyantare
Rubavu, Musanze na Nyaruguru: Menya uturere tuzibasirwa n’imvura y’amahindu muri Gashyantare
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2026 u Rwanda ruzagwamo imvura nyinshi ugereranyije n’iyarisanzwe igwa muri uko kwezi, aho iteganyijwe kuba iri hagati ya milimetero 80 na 360 mu bice bitandukanye by’igihugu.
Meteo Rwanda igaragaza ko iyi mvura izaba iri hejuru y’impuzandengo isanzwe igwa muri Gashyantare, kuko ubusanzwe imvura yo muri uko kwezi iba iri hagati ya milimetero 40 na 259. Ibi bigaragaza ko uyu mwaka hateganyijwe kwiyongera gukomeye kw’imvura, cyane cyane mu turere tumwe na tumwe.
Turimo Rubavu, Musanze, Burera, Gakenke, Nyaruguru, Huye, Gisagara na Nyamagabe, ni two duteganyijwemo imvura nyinshi cyane izaba iri hagati ya milimetero 290 na 360. Mu tundi turere twinshi tw’igihugu, imvura izaba iri ku gipimo kiri hagati ya milimetero 220 na 290.
Ku rundi ruhande, Akarere ka Nyagatare ni ko kazabona imvura nkeya ugereranyije n’ahandi, aho iteganyijwe kuba iri hagati ya milimetero 80 na 150 gusa.
Meteo Rwanda yasobanuye ko iyi mvura izaterwa ahanini n’iyiyongera ry’ubuhehere mu kirere, buturuka ku miyaga iturutse mu burengerazuba bw’Inyanja y’u Buhinde. Iyi miyaga izanarangwa n’umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 12 ku isegonda, bityo bikaba bishobora kugira ingaruka ku buzima n’ibikorwaremezo mu bice bimwe.
Ku bijyanye n’ubushyuhe, hateganyijwe ko Intara y’Iburasirazuba, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali n’ikibaya cya Bugarama ari ho hazagaragara ubushyuhe buri hejuru, buzaba buri hagati ya dogere Celsius 28 na 30.
Bitewe n’uko iyi mvura ishobora kuzajyana n’inkuba n’imiyaga ikaze, cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo, iy’amajyaruguru ndetse no mu mujyi wa Kigali, Meteo Rwanda yasabye Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere, zirimo kurinda ibikorwaremezo, kwitwararika mu ngendo no mu bikorwa byo hanze, no gukurikiza inama zitangwa n’inzego zibishinzwe.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure





