Nyanza: Umuturage yakoze impanuka kabiri imana ikinga ukuboko
Nyanza: Umuturage yakoze impanuka kabiri imana ikinga ukuboko
Mu karere ka nyanza imodoka y'ibitaro by'Akarere ka Nyanza yakoze impanuka itwaye abandi bari bakoze impanuka
Imodoka y'imbangukiragutabara y'ibitaro by'Akarere ka Nyanza ubwo yari ivuye ku kigonderabuzima cya kirambi ubwo yarikuyeyo abarwayi barimo nuwari wakoze impanuka.
Iyi mpanuka yabaye mu masaaha ya mugitondo cyo kuwa 03 Nzeri 2025 yabereye mu murenge wa Busasamana Akagari ka Nyanza Umudugudu wa Nyanza .
Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Nyanza Dr.Mfitumumukiza Jerome yatangaje ko muri iyi imbangukiragutabara hari harimo abarwayi babiri barimo umwana ndetse nundi muntu mukuru wari umaze gukora indi mpanuka.
Dr. Mfitumukiza yasobanuye ko ubwo iyi modoka yari iri mu muhanda wakaburimbo irenze ku ruganda rutunganya amata rwa Nyanza (Nyanza dairy) yahuye n'umunyamaguru wagendaga hagati mu muhanda umushoferi agerageza kumuhunga ngo atambuke ariko biranga.
Yasobanuye ko byaje gutuma iyi modoka irenga umuhanda maze igonga ipoto ry'itara ryo ku muhanda maze irakomeza igwa mu kibuga cya basketball cyo ku kigo cy'amashuri cya Nyanza.
Yagize ati " Hahise hakorwa ubutabazi ndetse ku Bw'amahirwe dusanga abari bari mu mudoka bose bakomeretse byoroheje. Ubu bari kwa muganga bari kwitabwaho."





