Rubavu: Noteri n’abandi 6 bafunzwe bakurikiranyweho kugurisha ubutaka bw’abandi
Rubavu: Noteri n’abandi 6 bafunzwe bakurikiranyweho kugurisha ubutaka bw’abandi
RIB yafunze Noteri Issa Naphtal n’abandi 6 i Rubavu bakurikiranyweho uburiganya bwo kugurisha ubutaka bw’abandi bwa miliyoni 15 Frw bifashishije inyandiko mpimbano.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu barindwi, barimo Noteri wigenga ukorera mu Karere ka Rubavu, bakurikiranyweho uburiganya bwo kugurisha ubutaka butari ubwabo bifashishije inyandiko mpimbano.
Uyu munyamategeko witwa Imanirakiza Issa Naphtal, areganwa na Nkundimana Tharcisse, Nsabimana Straton, Harerimana Jean Paul, Mukeshimana Marie Louise, Ndagijimana Daniel na Ndagijimana Jean.
Amakuru dukesha iperereza ry’ibanze rya RIB, arerekana ko iri tsinda ryari ryagabanye inshingano mu buryo bw’uburiganya. Muri bo, harimo abiyitaga ba nyir’ubutaka, abandi bakiyitira kuba abavandimwe babo, mu gihe hari n’abakoraga nk’abakomisiyoneri bashaka abaguzi.
Noteri Imanirakiza ashinjwa kuba yarifashishije ububasha ahabwa n’amategeko agashyira umukono ku masezerano y’ihererekanya ry’ubutaka yari azi neza ko arimo uburiganya. Ubu butaka buherereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, bwagurishijwe agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari na yo aba bacyekwa bagabanye.
Mu batangajwe n’uru rwego, harimo Nsabimana Straton, wari umaze amezi make arekuwe by’agateganyo n’inkiko, aho yari akurikiranyweho ibindi byaha by’uburiganya bwifashishije ikoranabuhanga rya Mobile Money ku masitasiyo ya lisansi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rwoherereza dosiye y’aba bacyekwa mu Bushinjacyaha, aho bakurikiranyweho ibyaha bine bikomeye:
- Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
- Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.
- Gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.
- Kugurisha ikintu cy’undi.
RIB yongeye kwibutsa abantu bose ko ibyaha nk’ibi bitihanganirwa, by’umwihariko yihanganiriza ba Noteri bigenga bakoresha nabi inshingano bahawe n’amategeko bakazishyira mu nyungu zabo bwite. Ibi byaha bishobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 10 bitewe n’uburemere bwabyo.






