Ruhango: Gahunda y'icyumweru cy'umujyanama yahinduriye ubuzima abaturage
Ruhango: Gahunda y'icyumweru cy'umujyanama yahinduriye ubuzima abaturage
Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, Nibwo Njyanama y'Akarere ka Ruhango, yatangije icyumweru cy'umujyanama mu baturage, mu mirenge 9 igize aka karere.
Ni gahunda ijya gutangira yitezweho gukemura bimwe mu bibazo biba bibangamiye iterambere ry'umuturage, aho ihurizwamo ibitekerezo biba bitangwa n'abaturage ndetse n'abayobozi.
Francois Hitimana, utuye murenge wa Kinihira mu kagari ka Bweramvura, yatangarije BTN ko iyi gahunda ikwiye gukomeza kuko ifasha abaturage kwiyumvamo ubuyobozi ikindi n'ibibazo byabo bigakemuka vuba.
Yagiz ati" Iyi gahunda ikwiye gukomeza kuko idufasha kugaragaza ibyifuzo n'ibibazo tuba dufite birakemurwa".
GASASIRA RUTAGENGWA Jerome, PEREZIDA W'INAMA NJYANAMA Y'AKARERE KA RUHANGO, avuga ko iyi gahunda y'icyumweru cy'umujyanama idakozwe bwa mbere, aho baba bashishikajwe no kuzamura imibereho n'iterambere ry'abanyarwanda.
Agirab ati" Si ubwambere iyi gahunda ikorwa kuko ihoraho. Ijya gukorwa igamije kuzamura imibereho y'Abanyarwanda n'Abaturarwanda".
MUKANGENZI Alphonsine, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, agaruka kuri iki gikorwa, yatangarije BTN ko guhabwa no gutanga serivise bidasaba ikiguzi. Ati" Iyi gahunda ni ingenzi kuri buri wese ikindi navuga ni uko gutanga no guhabwa serivisi ari aubuntu".
Muri iyi gahunda y'icyumweru cy'umujyanama mu baturage, ibera mu nteko rusange z'abaturage mu midugudu, ifatwa nk'umuti w'ibibazo biba byugarije abaturage bitewe nuko iyo hari ibibazo bihagaragarijwe bihita bikemuka mu gihe gito.



