Ruhango: Umugore wibanaga w’imyaka 50 yasanzwe mu muferege yishwe
Ruhango: Umugore wibanaga w’imyaka 50 yasanzwe mu muferege yishwe
Ntashamaje Enata w’imyaka 50 wibanaga mu nzu mu Kagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagali, Akarere ka Ruhango, yasanzwe mu muferege yishwe n’abantu bataramenyekana ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024.
Benimpuhwe Marie Gorethi, Umunyamabanga w’umusigire w’Umurenge wa Kabagali, avuga ko Ntashamaje yasanzwe yapfuye ibimenyetso bigaragazwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana, aho kuri ubu inzego zitandukanye zatangiye iperereza ku rupfu rwe.
Ati: “Ni byo koko Enata wibanaga kubera ko umwana w’umuhungu afite ubu aba mu Mujyi wa Kigali, ejo yasanzwe mu muferege yapfuye aho ibimenyetso afite mu maso bigaragaza ko yishwe, ndetse inzego zitandukanye zatangiye iperereza ubu umurambowe ukaba wamaze kujyanwa mu Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma.”
Benimana akomeza avuga ko kuri ubu nk’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabagali bagiye kuganira n’abaturanyi ba Nyakwigendera ndetse n’abaturage muri rusange mu rwego rwo kubahumuriza no kubibutsa ko bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Gusa amakuru aturuka mu baturanyi ba Nyakwigendera bakaba bavuga ko ubusanzwe yabagaho ntawe bagirana ikibazo, ari n’aho bahera basaba inzego n’ubuyobozi gushyira imbaraga mu gushaka abagizi ba nabi bamwishe kugirango bashyikirizwe ubutabera.
Ntashamaje akaba apfuye asize umwana umwe w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 20, aho kuri ubu yabaga mu mujyi wa Kigali.
Source Imvahonshya







