Ababyeyi ba Kabusunzu bigaragambije kubera Umuzamu

Sep 12, 2025 - 09:05
 0
Ababyeyi ba Kabusunzu bigaragambije kubera Umuzamu

Ababyeyi ba Kabusunzu bigaragambije kubera Umuzamu

Sep 12, 2025 - 09:05

Ababyeyi bafite abana biga ku Kigo cy'amashuri cya Kabusunzu giherereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge,bigaragambije basaba ko umuzamu w'iki Kigo yirukanwa kubera uburyo ahohotera abana babo abakubita.

Iyi myigaragamyo y'aba babyeyi bayikoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, ubwo uyu muzamu yangiraga bamwe mu banyeshuri biga muri iki Kigo kwicyinjiramo ngo bige nk'abandi.

Bamwe muri aba babyeyi baganiriye na UKWELITIMES dukesha iyi nkuru, bayibwiye ko babangamiwe n'imyitwarire y'umuzamu w'iki Kigo witwa. Safari bitewe n'ihohotera akorera abanyeshuri.

Bavuga ko uyu muzamu ajya abakubitira abana ndetse hari abo ajya abuza kwinjira mu kigo avuga ko batishyiye amafaranga y'ishuri n'ay'imyambaro.

Bemeza ko hari n'abo asubiza inyuma avuga ko bafite umusatsi mwinshi kandi bigaragara ko ari muke.

Umwe yagize ati " Uyu muzamu yaratunaniye nk'ubu dore yanze ko abana binjira kandi ntibari bacyererwa ikindi dore abandi bari kwinjira kuki ababuza ko biga kandi tuba twishyuye amafaranga yacu?"

Undi mugore yagize ati " Twe ntitumushaka bamwirukane kuko adukubitira abana cyane kandi bibaho kenshi abakubita se yarababyaye?"

Undi mugabo yagize ati " Nturi umunyamakuru?ubu Koko urabona umusatsi w'uyu mwana ari mwinshi koko cyangwa aba ashaka guhimana?"

Yongeyeho ko uyu muzamu ariwe utuma abana benshi bagaragara mu muhanda kuko iyo yanze ko binjira mu Kigo birirwa bazerera mu muhanda ndetse bamwe bakajya no kwinywera ibiyobyabwenge birimo inzoga bakunze kwita amabuye n'amatabi.

Umuyobozi wa GS Kabusunzu, witwa Fanny, we yambwiye umunyamakuru ko nta kintu yamubwirira kuri telefone.

Ati " Ngo waje mu gitondo kuki utaje mu kigo se?ndumva ntacyo twavugana kuri telefone."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize

Florence, we yabwiye UKWELITIMES dukesha iyi nkuru, ko agiye kubikurikirana.

Ati "Reka mbikurikirane."

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849