Danmark yafunguye Ambasade yayo ku butaka bw’u Rwanda

Aug 8, 2025 - 13:51
 0
Danmark yafunguye Ambasade yayo ku butaka bw’u Rwanda

Danmark yafunguye Ambasade yayo ku butaka bw’u Rwanda

Aug 8, 2025 - 13:51

Ubusanzwe Ambasaderi wa Danmark mu Rwanda yakoreraga I Kampala muri Uganda. Mu Rwanda habaga ibiro bifasha mu mishinga itandukanye. Gusa itangazo rya Ambasade ya Denmark mu Rwanda rivuga ko ku italiki ya 1 Kanama (08) 2025, aribwo Denmark yafashe icyemezo cyo gufungura Ambasade yayo ku butaka bw’u Rwanda.

Gufungura Ambasade i Kigali bivuze byinshi mu mubano w'ibihugu byombi.

 Bamwe mu banyarwanda bishimiye iyi ntambwe. Umuturage witwa Silver Kayumba ku rubuga X, yavuze ko "Ni inkuru ishimishije cyane. Ni amahirwe akomeye ku bufatanye hagati ya Denmark n’u Rwanda mu nyungu z’impande zombi. Twakiranye yombi Ambasaderi."

Naho uwitwa Nganji nawe yunzemo ati: “Twakiranye yombi Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda kandi dushimiye icyo gihugu. Dutegereje gukomeza ubufatanye buzatanga inyungu rusange n’iterambere rihuriweho."

Ambasade ni umuyoboro ukomeye wo gushimangira umubano, ubufatanye mu bukungu, imibereho myiza n’iterambere rirambye hagati y’ibihugu. Danmark n'u Rwanda bisanzwe bifatanya mu mishinga itandukanye iyanye no guteza imbere ubuhinzi, ubuzima n'imibereho myiza, ibijyanye no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe ndetse n'ibindi.