Ruhango: Umujura yagerageje gutema abaturage araraswa ahita apfa
Ruhango: Umujura yagerageje gutema abaturage araraswa ahita apfa
Umuntu wakekwagaho ubujura yarasiwe i Ruhango nyuma yo kugerageza gutema abaturage n’abapolisi bari bamufashe bamukurikiranye.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yarashe umuntu wakekwagaho ubujura, arapfa ubwo yageragezaga gutema abaturage bari bagerageje kumufata nyuma yo gukekwaho kwiba ihene ebyiri z’umuturage.
Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa 25 Gicurasi 2026, mu Mudugudu wa Kaburajwire, Akagari ka Kebero, Umurenge wa Ntongwe, mu Karere ka Ruhango.
Amakuru yatangajwe n’abaturage bo muri ako gace avuga ko abantu babiri bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amacumu, binjiye mu rugo rw’umuturage nijoro, bakamwiba ihene ebyiri mbere yo kugerageza guhunga.
Bamwe mu baturage bumvise urusaku rw’amatungo ndetse n’uwari wibwe asaba ubufasha, bahise batabara batangira gukurikirana abo bakekwagaho ubujura. Ubuyobozi bw’Umudugudu nabwo bwahise butabazwa kugira ngo bufashe muri icyo gikorwa cyo gushakisha abo bantu.
Mu gihe abaturage bari bakomeje kubirukaho, abo bakekwagaho ubujura ngo bahungiye mu nzu imwe iri hafi aho kugira ngo bihishe. Abaturage bakomeje kugota iyo nzu bategereje ko inzego z’umutekano zihagera.
Nyuma y’igihe gito, Polisi y’u Rwanda yahise ihagera isaba abo bantu gusohoka no kwishyikiriza inzego z’umutekano. Gusa ngo bakimara gusohoka, bagerageje gutema abaturage bari aho ndetse banashaka kurwanya abapolisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko umwe muri abo bakekwagaho ubujura yarashwe n’umupolisi mu rwego rwo gukumira ko yakomeretsa abaturage.
Ati: “Umupolisi yarashe umwe muri abo bajura ahasiga ubuzima undi arafatwa.”
Yakomeje avuga ko uwo wafashwe yahise ashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo akorerwe dosiye ndetse hakomeze iperereza ku bikorwa bakekwaho.
CIP Kamanzi yashimye abaturage bagize ubutwari bwo gutanga amakuru no gutabara ku gihe, avuga ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano bukomeje kugira uruhare runini mu gukumira ibyaha.
Ati: “Polisi izakomeza gukoresha ububasha bwayo mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo. Turasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, igihe cyose babonye abantu cyangwa ibikorwa bakeka ko bishobora guhungabanya umutekano.”
Bamwe mu baturage batuye muri ako gace bavuga ko ibikorwa by’ubujura bw’amatungo byari bimaze iminsi bivugwa muri uwo murenge, bityo bakaba bishimiye uburyo inzego z’umutekano zafashe vuba ikibazo.
Umwe muri bo yavuze ati: “Iyo abaturage n’inzego z’umutekano bakoranye neza, abafite imigambi mibisha bahita bafatwa. Turasaba abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe.”
Polisi y’u Rwanda ikomeje kwibutsa abaturage kwirinda kwihanira no gufata amategeko mu maboko yabo, ahubwo bagakomeza gutabaza inzego zibishinzwe igihe hari ikibazo cy’umutekano kibaye.






