Rulindo: Abayobozi barasabwa gufasha abaturage gusobanukirwa no gukoresha serivisi z’ubutabera zishingiye ku ikoranabuhanga
Rulindo: Abayobozi barasabwa gufasha abaturage gusobanukirwa no gukoresha serivisi z’ubutabera zishingiye ku ikoranabuhanga
Ibi byatangajwe ku wa 23 Ukwakira 2025, mu bukangurambaga bwiswe ‘Sobanukirwa RFI 2025’ bugamije kuyisobanurira abo mu nzego z’ibanze n’abandi bayobozi batandukanye mu turere twose tw’igihugu, kuri ubu bugeze mu karere ka rulindo.
Mu karere ka rulindo habereye ibiganiro byateguwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute – RFI), bigamije gusobanurira abayobozi bo mu nzego zitandukanye inshingano bafite mu gufasha abaturage kumenya no gukoresha serivisi z’iki kigo.
Mu ijambo rye, Dr kabera justin , Umuyobozi Mukuru w'ungirije wa RFI, yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukoresha ikoranabuhanga mu butabera, ashimangira ko igihugu cyatangiye gahunda yo kwegereza abaturage serivisi zishingiye kubimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera kugira ngo buri muturage abashe kubona ubutabera bwihuse kandi bunoze. Yavuze ko muri iyi gahunda, serivisi zizatangira gutangwa mu bice bitandukanye by'igihugu, aho mu ntara y'amajyaruguru izi serivisi zizatangirwa mu karere ka musanze , zikazafasha n’abaturage bo mu tundi turere two muri iyi ntara ndetse nu duce twegereye aho zitangirwa.Yibukije ko ibi bikorwa biri muri gahunda ya kabiri y’igihugu (NST2) ahagaragaramo iterambere ry'ikoranabuhanga mu nzego zose, harimo n'ibi bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, kandi ashimangira ko ubufatanye bw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ari ingenzi kugira ngo abaturage basobanukirwe serivisi, bazifashishe, kandi bazigiremo uruhare.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mm Mukanyirigira Judith yagaraje uruhare rw'ubukangurambaga kuri serivisi za RFI mu gufasha inzego z'ibanze gutanga ubutabera bunoze na serivisi nziza. Ubwo itsinda ry'abakozi b'Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) bahuguraga inzego z'ubuyobozi muri aka Karere kuri serivisi z'iki kigo, Umuyobozi w'Akarere yashimangiye ko ubumenyi abayobozi bahawe bazabusangiza n'abo bahagarariye kugira ngo babashe gukoresha izi serivisi kandi neza.
Yijeje kandi ubuyobozi bwa RFI ko akarere n'abafatanyabikorwa bagiye gufasha abaturage gusobanukirwa neza serivisi zitangwa na RFI bityo igihe bazikeneye bakazajya bazisaba nta buyobe .
Abitabiriye ikiganiro bahawe umwanya babaza ibibazo kuri serivisi za RFI, bahabwa ibisobanuro cyane cyane ibijyanye n'ibisabwa kugira ngo umuturage abone serivisi, igihe bisaba kugira ngo serivisi iboneke ndetse n'ikiguzi cyayo.
Hatanzwe ibitekerezo biganisha kugukomeza kumenyekanisha serivisi za RFI hifuzwa ko hategurwa inyandiko zifasha abaturage kumenya izi serivisi, n'ibiganiro ku maradiyo no kuzindi mbuga nkoranyambaga. Biyemeje kandi gutwara ubutumwa bakabushyikiriza abaturage bityo buri wese ukeneye serivisi za RFI akajya azibona azisobanukiwe kandi ku buryo bwihuse.
Kuva iki kigo cyatangira mu 2018, kimaze gusesengura ibimenyetso 96.989, byifashishijwe mu nzego z’ubutabera.
Ubu bukangurambaga bwa RFI buri gutangwa binyuze muri gahunda y'iki kigo y'ubukangurambaga yiswe “Sobanukirwa RFI 2025.”
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, judith Mukanyirigira, yavuze ko ubu bagiye gusobanurira abaturage byinshi ku mikorere ya RFI
Dr. Kabera Justin, umuyobozi mukuru wungirije muri RFI yasabye abaturage kwitwararika ku hantu habereye icyaha
Abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu karere ka Rulindo basobanuriwe RFI, serivisi zayo n'uburyo bwo kuzibona
Abayobozi batandukanye muri RFI basobanura imikorere yayo harimo no gupimisha ADN
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







