Somalia: Ambasaderi wa Ethiopia muri Somalia yirukanywe

Apr 5, 2024 - 00:47
 0
Somalia: Ambasaderi wa Ethiopia muri Somalia yirukanywe

Somalia: Ambasaderi wa Ethiopia muri Somalia yirukanywe

Apr 5, 2024 - 00:47

Ambasaderi wa Ethiopia muri Somalia, Muktar Mohamed Ware, yahawe amasaha 72 yo kuba yavuye ku butaka bw’iki Gihugu, nyuma y’uko Somalia ishinje Ethiopia kwivanga mu bibazo byayo bwite.

Ibi bibaye mu gihe Leta ya Puntland, imwe mu zigize Somalia itangaje gahunda nshya y’ubufatanye na Ethiopia, nyuma y’uko iyi Leta yari isanganywe ubwigenge bucagase yiyomoye kuri iki gihugu ku itariki 2 Mata 2024.

Ni icyemezo Somalia yafashe kuri uyu wa 4 Mata 2014 ndetse ihita itangira kubara amasaha yahaye uyu mu ambasaderi ikimara kubitangaza, ndetse ihamagaza intumwa yayo muri Ethiopia kugira ngo habanze habeho ibiganiro.

Ni icyemezo cyafashwe n’inama y’abaminisitiri yayobowe na Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Hamza Barre. Aba bayobozi bashinje Ethiopia kwivanga mu buryo bweruye mu bibazo by’imbere mu gihugu cyabo kandi ko binyuranyije n’ubusugire bwa Somalia.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Somalia rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe hagamijwe kurengera ubusugire n’ubwigenge bw’icyo gihugu.

Somalia na Ethiopia byagiye bigirana amakimbirane ashingiye ku gace biherereyemo bikongera bigahosha.

Gusa vuba aha umwuka wabaye nk’uwongera kuba mubi kuva muri Mutarama uyu mwaka ubwo Leta ya Somaliland yasinyanaga amasezerano na Ethiopia y’uko iyo Leta izakodesha Ethiopia mu gihe cy’imyaka 50 ahantu hangana n’ibilometerokare 20 ifite ku nkombe z’Inyanja Itukura, icyemezo cyarakaje cyane Somalia.

Ambasaderi Muktar Mohamed Ware yahawe amasaha 72 yo kuba yavuye muri Somalia
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268