Ukraine irashinjwa gutera ibiro by’itora mu gihe u Burusiya bwigamba gusenya drones nyinshi
Ukraine irashinjwa gutera ibiro by’itora mu gihe u Burusiya bwigamba gusenya drones nyinshi
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya iravuga ko ingabo zayo zasenye drones nyinshi za Ukraine mu turere twinshi two mu gihugu, mu gihe mu karere ka Zaporizhzhia Ukraine ishinjwa kugaba igitero ku biro by’itora
Iki gitero kinini kurusha ibyabanje cyabereye mu majyepfo y’u Burusiya bwa Krasnodar, ahari uruganda rutunganya peteroli rwibasiwe.
Muri Ukraine abayobozi bavuga ko habaye ibitero bishya by’indege by’u Burusiya ku mujyi wa Odesa uri ku cyambu nk’uko byatangajwe na BBC.
Ibyo bitero bibaye mu gihe u Burusiya buri mu matora rusange atavugwaho rumwe aho Perezida Vladimir Putin yitezweho gutsinda.
Kuri iki Cyumweru, Vladimir Rogov, umuyobozi washyizweho n’u Burusiya mu karere ka Zaporizhzhia muri Ukraine, yatangaje ko indege zitagira abadereva ebyiri za Ukraine zagabye igitero ku biro by’itora, zitwika inyubako ariko ntihagira impfu ziba cyangwa abakomereka.
Mbere, abayobozi ba Krasnodar bavuze ko indege 17 zitagira abapilote zoherejwe ku ruganda rutunganya peteroli i Slavyansk-on-Kuban kandi ko zahagaritswe, ariko imwe yateje umuriro ubwo yagwaga.
Nta bantu bapfuye bazize inkongi y’umuriro yazimijwe.







