Rulindo: Amakipe azakina finali mu marushanwa y’umurenge Kagame Cup yamenyekanye
Rulindo: Amakipe azakina finali mu marushanwa y’umurenge Kagame Cup yamenyekanye
Kuri iki cyumweru, mu Karere ka Rulindo hakinwe imikino ya ½ mu marushanwa y’umurenge Kagame Cup 2026 maze amakipe arimo Base na Masoro mu bagabo ,agera ku mukino wa nyuma w’aya marushanwa.
Umukino wahuje ikipe y'umurenge wa Base niy'umurenge wa Bushoki wabereye ku kibuga cya Gasiza urangira ikipe y'umurenge wa Base itsinze ikipe y'umurenge wa Bushoki ,igitego 1-0 uhita werekeza ku mukino wa nyuma(finali) naho Masoro itsinda Burega kuri penalite 4-3 nyuma yo kunganya.
Ibi bivuze ko amakipe yageze ku mukino wanyuma mu bagabo ari ikipe y'umurenge wa Base n'ikipe y'umurenge wa Masoro izahura yishakamo izahagararira ,Akarere ka Rulindo mu marushanwa y’umurenge Kagame Cup 2026.
Iyi imikino ihuza imirenge yose mu Gihugu, ikabera muri buri karere, amakipe yahize andi mu majonjora agakomeza ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali, ayarushije andi muri buri mukino agahurira mu marushanwa asoza ku rwego rw’Igihugu.
Amarushanwa yatangiye mu mwaka wa 2006 yitwa ‘Amarushanwa y’imiyoborere myiza’, aho yari agamije kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.
Muri 2010, mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyahoze ari Minisiteri y’umuco na siporo, icyari amarushanwa y’imiyoborere myiza, yahinduriwe inyito afata izina rya ‘Umurenge Kagame Cup’, mu rwego rwo kugaragariza no gushimira Perezida Paul Kagame, mu ruhare rukomeye yagize mu miyoborere myiza n’inkunga atanga mu iterambere rya siporo mu Rwanda, no mu Karere u Rwanda ruherereyemo
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure





