Rulindo: Amarozi aravuza ubuhuha mu baturage

Aug 5, 2025 - 02:17
 0
Rulindo: Amarozi aravuza ubuhuha  mu baturage

Rulindo: Amarozi aravuza ubuhuha mu baturage

Aug 5, 2025 - 02:17

Mu karere ka Rulindo amakimbirane akomeje kuba menshi ahanini aterwa no gushinjanya amarozi mu baturage

Mu Murenge wa burega Akagari ka karengeri umudugudu wa Rwamiko ho mukarere ka rulindo impaka no kutavuga rumwe mu baturage bikomeje kwiyongera bitewe no gushinjanya amarozi kuko bose bari kwitana ba mwana. 

Bijya gukomera hari umwana bivugwa ko yahumanijwe nitewe nibyo yaterujwe. Intandaro ya byose ni urupfu rw'umusaza wari utuye muri uyu mudugudu witwa kamafozi aho ngo bavuye kumushyingura habayeho kunywa imiti gakondo ku buzukuru be gusa ngo batunguwe nuko nyuma y'iminsi micye uwitwa Nyiramahirwe Beatrice umwe mu buzukuru be yafashe rwihishwa umwana w'umuturanyi we akamujyana gutera imiti batazi iyo ariyo mu buriri uyu musaza yararagamo ndetse no mumashyiga no munzu yose.

Nzamuhabwanimana claudine ni nyina w'uyu mwana Tuyizere jacques w'imyaka 7 naho nyirahavugimana Florence ni nyirakuru w'uyu mwana bavugako uwo wabakoreshereje umwana mu migenzo nkiyo yakabaye afungwa kuko ngo ntibikwiye gufata umwana nkuwo ukamukoresha mu migenzo nkiyo.

Bamwe mubo mumuryango w'uyu Beatrice nabo bavuga batumva uburyo yajyanye umwana w'umuturanyi wabo kandi bose ngo bafite abana bakavuga ko niba ari ni imigenzo ya gipfumu yashakaga gukora yari gufata umwe mu buzukuru buyu musaza cyanee ko ngo bari bananyweye imiti. 

Uyu Beatrice ubwo yaganiraga w'itangazamakuru yahakanye yivuye inyuma ibyo ashinjwa kuko ubwe yivugira ko ibyo yasakoresheje umwana ari ukumufasha agakombe kari karimo umuti abana be banyweye. 

Ariko bamwe muturanye nuyu muryango bavugako bari basanzwe bakora imihango yagipfumu by'umwihariko uyu nyakwigendera bakaba bari bafite ubwoba ko byazabakurikirana ngo ari nayo mpamvu bakoresheje uyu mwana w'umuturanyi. 

Umuyobozi wa karere ka rulindo wungirije ushinzwe ubukungu Rugerinyange Theoneste yavuzeko aho bigaragaye begera abaturage bakabaganiriza. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089