Rulindo: Base bajujubijwe n’ubujura bw’amatungo no gupfumurirwa amazu
Rulindo: Base bajujubijwe n’ubujura bw’amatungo no gupfumurirwa amazu
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa base akarere ka rulindo bavuga ko babangamiwe cyane n’ababiba ihene,intama,inkoko, n’andi matungo magufi Kandi bakanapfumurirwa amazu.
Abo baturage bavuga ko ubwo bujura bwongeye kwiyongera, bubajujubije mu gihe mu gihe gishize byari byaragabanyutse.
Abaturage b'ati: “Hari igihe nanone twigeze kwibwa ariko hashyirwaho ingamba abajura barafatwa ku bwinshi barafungwa biroroha. Ubu rero muri aya mezi asatira gusoza umwaka wa 2025 abajura bongeye kuzamura umutwe, ku buryo turi kubura amatungo magufi cyane tugapfumurirwa n'amazu, bikaduteza ibihombo.”
Kwibwa gutya ngo bibadindiriza imishinga yakabazamuriye imibereho myiza.
Bakomeza bagira bati: “Ariko urumva uburemere bwo kubyuka ugasanga bagutwaye itungo baguhaga amafaranga adufasha kwiteza imbere. kongera kugera kuri icyo gishoro se byakorohera?
Abajura badindiza imishinga tuba twarateguye, nk’umuntu ukwibye ihene wari bugurishe ibihumbi 100, wari wateganyirije kwishyurira umunyeshuri,bituma ubwo uzagurisha imyaka kugira ngo ajye ku ishuri.Ibindi wateketezaga gukora ukiteza imbere birahagarara.”
bakomeza bagira bati: “Icyifuzo cyacu ni uko hakazwa ingamba zo guhangana n’abajura batujujubya.”
Iki ikibazo cy’ubujura kinagaragazwa n’urwego rw'itangazamakuru nk'ikibazo kibangamiye abaturage cyane nkuko byagaragajwe mu kiganiro n'abanyamakuru bagiranye n'ubuyobozi bw'intara y'amajyaruguru tariki ya 28/11/2025 .
Guverineri w'intara y'amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yagize ati: “Muri inominsi twitegura iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 harikugaragara ubujura bw’amatungo bwinshi no gutobobora amazu ahagiye hibwa ihene ndetse nandi matungo magufi.
Yagize ati: “Kugeza ubu ubujura muri tumwe mu turere n'imirenge hari kugaragara ubujura bukabije cyane cyane ubwamatungo magufi Abakora ubwobujura ntibarindira kubaga ayamatungo ahubwo barayatwara bakayagurisha mu masoko . urugero ni aho hari abajura bafatirwa mu mirenge itandukanye y'intara y'amajyaruguru bibye amatungo magufi bayakuye muyindi mirenge bahana imbibi.”
Akomeza avuga ko abaturage bakwiye kumva ko bafite uruhare rukomeye mu guhangana n’iki ikibazo.
Ati: “Amakuru y’ibanze ku bakora ubujura aba afitwe n’abaturage, abiba baba mu Midugudu. Buri wese ahagurutse, amarondo agakora, uwinjiye mu Mudugudu atazwi akanzurwa akamenyekana n’ikimugenza,ubuze itungo yatabaza agatabarwa, ukekwa agatangirwa amakuru iki kibazo twagihashya.”
Bamwe mu batuye mu murenge wa base bavuga ko gukumira ubujura bisaba ubufatanye bwabo n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano.
Ubujura bw’amatungo bukomeje gukoma mu nkokora abatuye mu murenge wa base.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







