Rulindo: Base bamwe muri ba Mudugudu bongeye kugirirwa icyizere
Rulindo: Base bamwe muri ba Mudugudu bongeye kugirirwa icyizere
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Base, Umudugudu wa Nyamugari, abaturage bazindukiye mu matora y’Inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu, bishimira imigendekere y’amatora, bitorera abazabayobora ndetse basubizaho uwari usanzwe abayobora.
Umuturage wo mu Mudugudu wa nyamugari, Ntirikwendera Welarisi avuga ko bishimiye imigendekere y’amatora kuko batoye abayobozi bihitiyemo ubwabo.
Ati: “Nta watubwirije uwo dutora kuko tutamushaka ntabwo twamutora. Hari igihe umuntu aba azwi nk’inyangamugayo, ariko mu rugo iwe abana mu makimbirane n’umugore cyangwa umugabo we. Bene uwo ntiyatubera umuyobozi, ni yo mpamvu tugomba kwihitiramo.”
Mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye na Nkurunziza Bonaventure (Michael) watorewe kuyobora Umudugudu wa Nyamugari mu Murenge wa Base, akagari ka gitare,avuga ko yishimiye kuba yagiriwe icyizere n’abaturage akaba agiye kuyobora indi manda.
Ati: “Ntabwo nari mbyiteze kuko numvaga ubwo manda yanjye irangiye, ntazongera kuyobora. Ariko natunguwe nuko abaturage bongeye kungirira icyizere bakantora ku majwi 300, mu gihe undi umwe twari kumwe yagize amajwi atarenga 60.”
Abajijwe ibanga yaba yarakoresheje ngo yubake icyizere mu baturage ku buryo bongera kumutora, yagize ati: “Burya iyo uhaye umuturage umwanya, ukamwumva, ukamutega amatwi, ukamukemurira ikibazo kandi ntumusabe indonke, bituma bakugirira icyizere. Mbere ngo bajyaga bakemurirwa ibibazo ari uko batanze amafaranga, ariko ibyo ntabwo nigeze mbikora. Ntekereza ko ariho icyizere cyaturutse.”
Mu bindi avuga ko byatumye abaturage bamugirira icyizere, ngo ni umutekano wongeye kugaruka mu Mudugudu kuko ngo afatanyije na mutekano barwanyije amabandi yajyaga yambura abaturage mu nzira, akanatega abantu ku manywa y’ihangu,agatobora inzu z'abaturage, akiba amatungo y'abaturage.
Mu kiganiro Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) Madamu Gasinzigwa Oda yagiranye n’abanyamakuru ku myiteguro y’amatora y’Inzego z’ibanze, ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026, yavuze ko nta mpungenge ku migendekere myiza y’amatora kuko hari n’indorerezi zizayakurikirana hirya no hino mu gihugu.
Ati: “Indorerezi tuziha agaciro. Hari indorerezi 90 ziturutse mu nzego zitandukanye zizakurikirana aya matora. Tubibonamo inyungu zikomeye kuko mu gutanga raporo bituma bwa burenganzira bw’Abanyarwanda bwubahirizwa ndetse n’inzego zikabona uburyo bwo kunoza amatora y’ubutaha.
Aya matora yatangiriye ku rwego rw’Umudugudu azakomereza no mu zindi nzego kugera ku rwego rw’Igihugu aho biteganyijwe ko azarangira tariki ya 30 Ugushyingo 2026.
Nkurunziza Bonaventure wongeye gutorerwa kuyobora Umudugudu wa Nyamugari yatowe ku bwiganze bw’amajwi300
Aha ni mu gikorwa cy’amatora mu mudugudu wa nyamugari
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure




