Rulindo: Imiryango 40 Yahawe Inka zitanga umukamo

Jul 17, 2025 - 09:57
 0
Rulindo: Imiryango 40 Yahawe Inka zitanga umukamo

Rulindo: Imiryango 40 Yahawe Inka zitanga umukamo

Jul 17, 2025 - 09:57

ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ku bufatanye n’umushinga ushinzwe guteza Imbere Ubworozi bw'Inka zitanga Umukamo(RDDP2) ba shyikirije abaturage bo mu mirenge ya Mbogo, na Cyinzuzi  inka zitanga umukamo,muri buri murenge hakaba hatanzwe inka 20 zahawe abaturage muri gahunda ya Gira inka munyarwanda.

Izi nka zatanzwe n’umuryango Heifer International Rwanda ku bufatanye n’umushinga ugamije guteza imbere inka zitanga umukamo mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB 

Abaturage bahawe inka bishimiye kuzihabwa ndetse bashimira n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa PAUL KAGAME watangije iyi gahunda ya gira inka munyarwanda bakaba bemeza ko inka bahawe zizabahindurira ubuzima haba mu kwiteze imbere biturutse mu kubona ifumbire  ndetse no kunywa amata bakagira ubuzima bwiza.

Abahawe inka  kandi biyemeza kuzifata neza mu rwego rwo kwirinda gutatira igihango bagiranye n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa PAUL KAGAME.

HABIMANA Alexis uhagarariye umushinga Hiefer mu turere twa Gicumbi na Rulindo yasabye abaturage bahawe inka kuzifata neza zikazabagirira akamaro kandi zikabafasha kwiteza imbere zikazabyara bakoroza bagenzi babo. 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iteramber ry’ubukungu bwana RUGERINYANGE Theoneste yashimiye umuryango Heifer international Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, ubufatanye bakomeje kugirana n'Akarere ka Rulindo  mu guteza imbere  abaturage,  asaba abahawe inka kuzitaho no  kuzifata neza zikazabakura mu bukene, zikanabafasha   kurwanya igwingira n'imirire mibi muri rusange.

Inka zatanzwe  zabanje gukingirwa indwara y'ikibagarira ndetse abazihawe   bose bahabwa Umunyu wo kurigata ,  umuti w'uburondwe,ipombo yo gutera umuti w'uburondwe n’ibinini by'inzoka.

Uyu mushinga ufite intego yo kuzatanga inka 200  zitanga umukamo mu baturage b’akarere ka Rulindo ukaba umaze gutanga inka 80 zahawe abaturage bo mu mirenge ya Ngoma,Rusiga,Mbogo na Cyunzuzi.

    Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure