Rulindo: Umukecuru yanze ko bashyingura umugore atamwishyuye amafaranga ye
Rulindo: Umukecuru yanze ko bashyingura umugore atamwishyuye amafaranga ye
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki 24 Werurwe 2024, nibwo Umukecuru witwa Mukamuyumbu uri mu kigero cy’imyaka 75 yabyutse ajya kwishyuza amafaranga umugore w’imyaka 48 wari waraye apfuye. Aya mafaranga ngo akomoka ku ntama yari yaroroje nyakwigendera ikaburirwa irengero.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kigali, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Kinihira, Akarere ka Rulindo.
Amakuru y’ibanze ava mu baturanyi bavuze ko ari intama uyu mukecuru yari yararagije nyakwigendera ariko ikaza gukendera kuburyo byari byarageze no mu nzego z’ubuyobozi. Yagize Ati: “Umukecuru yabyukiyeyo. ‘Aravuga ati: Ntabwo muramushyingura mutayampaye!.’ Kuko yari yarayimuragije maze arayigurisha kandi bari baragiye banaburana ahantu hose birangira bamubwiye ko azajurira none yapfuye batari bakaburanye. Ariho yaheraga avuga ko batamushyingura batamwishyuye”.
Umunyamakuru wageze aho inkuru yabereye yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Marembo avuga ko atigeze aregerwa iki kibazo. Ati: “Uwo uvuga ko afitiwe ideni n’uwo witabye Imana ntakibazo yigeze atugezaho kuko ntacyo nzi ubwo icyo turakora ni ukubikurikirana tukamenya ngo ese ibyo bavuga nibyo cyangwa n’ibyabindi biba bisanzwe dore ko ntanuwigeze aduha amakuru y’uko byagenze reka mbaze ndaza kuguha igisubizo tumenye uko bimeze”.
Mu mpaka ndende yamenye ahagana saa cyenda nyuma y’impaka ndende uyu mukecuru yaje kwemera ko nyakwigendera ashyingurwa, umuryango we wemera ko bazumvikana uburyo azishyurwamo ibihumbi mirongo itatu na b’itanu(35,000Frw) by’intama yamuragije ikazimira.
Source:IGIKANEWS.RW





