Rutsiro: Nyuma yo kwangirwa kugurisha isambu ye, Yiyahuye!

Jun 27, 2025 - 05:41
 0
Rutsiro: Nyuma yo kwangirwa kugurisha isambu ye, Yiyahuye!

Rutsiro: Nyuma yo kwangirwa kugurisha isambu ye, Yiyahuye!

Jun 27, 2025 - 05:41

Havugutuma Hesiloni w’imyaka 72, wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye, hakekwa ko yaba yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umuryango we yakomokaga ku kuba yarashatse kugurisha umurima bakamwangira.

Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza, mu Mudugudu wa Rubaya, ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki 26 Kamena 2025.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko uyu mugabo mbere yo kwimanika mu mugozi yabanje gutwika ibintu byari mu nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yabwiye IGIHE ko amakuru bahawe agaragaza ko ashobora kuba yiyahuye kubera ko umuryango we wamwangiye kugurisha umurima.

Ati “Amakuru y’urupfu rwa Havugutuma twayamenye mu gitondo ko yiyahuye akoresheje imigozi ya mishipiri bakoresha bubaka, twabwiwe ko urugo rwe rusanzwemo amakimbirane yari ataramara igihe yakomotse ku kuba umugabo hari ubutaka yifuzaga kugurisha kandi ubwo yari asanganwe yari abugerereje abugurisha, baramwangira.”

Yakomeje avuga ko Havugutuma yari yaraye atashye mu masaha akuze ateza umutekano muke, umugore n’abana bajya gucumbika mu baturanyi, ndetse Ubuyobozi bw’Umudugudu bubasezeranya ko buza kubakemurira ikibazo mu gitondo, baje basanga amanitse mu mugozi yapfuye.

Yaboneyeho gusaba abaturage kubana mu mahoro n’ibibazo bafite bibakomereye bakegera inzego za Leta zikabibakemurira, kuko kwiyahura ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda kabone n’ubwo uwapfuye atabihanirwa.

Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com