Rulindo: Umuyobozi w'akarere Mm MUKANYIRIGIRA Judith yafunguye ku mugaragaro Gare ya Shyorongi
Rulindo: Umuyobozi w'akarere Mm MUKANYIRIGIRA Judith yafunguye ku mugaragaro Gare ya Shyorongi
ikigo gicukura amabuye y’agaciro cya Trinity Metals n'ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bafunguye kumugaragaro gare nshya ya Shyorongi,mu rwego rwo korohereza abaturage kubona imodoka zibatwara. Iyi gare igezweho yubatswe na Trinity Metals Nyakabingo ku bufatanye n'Akarere ka Rulindo yatwaye asaga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, ikazafasha cyane abaturage bo mu Karere ka Rulindo, nabandi bose bakorera ingendo mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyaruguru.
Justin Uwiringiyimana, Umuyobozi Mukuru wa Trinity Nyakabingo Mine, yavuze ko kompanyi yabo yiyemeje gukomeza gushyigikira iterambere ry’abaturage batuye hafi y’aho ikorera.
Yagize ati:“Iyi gare yubatswe ku bufatanye bwa Nyakabingo Mine n’Akarere ka Rulindo, dufatanyije n’abantu benshi bagize uruhare muri uyu mushinga. Umushinga wose hamwe, harimo n’indi mirimo y’inyongera, watwaye amafaranga asaga miliyoni 500 z’amanyarwanda. Ariko iyi si gare gusa – ni ikimenyetso cy’icyerekezo cya Trinity Nyakabingo Mine na Trinity Metals muri rusange, cyo gukomeza guteza imbere abaturage no kubaka ejo hazaza heza,” yavuze.
Yakomeje avuga ko ibikorwa bya kompanyi bishyigikiwe n’inkingi zirindwi: Gushyigikira ibikorerwa mu gihugu (local procurement) ,Guteza imbere ibikorwa remezo, Guhanga imirimo, Kuzamura ubuzima n’imibereho myiza ,Kurwanya no gukumira ibiza ,Guteza imbere uburezi n’ubumenyi ,Gukomeza umutekano n’umudendezo w’abaturage.
Imirimo yo kubaka gare ya Shyorongi yatangiye mu mwaka wa 2024, hagamijwe kugabanya impanuka zaterwaga no kubura aho imodoka zihagarara n’aho abagenzi bategerereza.
Peter Geleta, Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, yavuze ko n’ubwo ari kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bagomba no kugira uruhare mu iterambere ry’aho bakorera.
Yagize ati:“Twahisemo kubaka gare mu Karere ka Rulindo kuko nta yo kari gafite. Twashakaga gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cyari kimaze igihe,” yavuze.
PETER Geleta umuyobozi mukuru wa Trinity Metals
Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko gare nshya izashyirwa muri gahunda nshya y’ingendo hagati ya Nyabugogo na Shyorongi.
Yagize ati:“Iyi ni intambwe ikomeye igaragaza ko Vision 2050 tuyigeraho dufatanyije. Iyi gare izahindura ubuzima bw’abaturage ba Shyorongi, inateze imbere ubucuruzi hagati yabo n’abatuye Kigali. Twizeye ko izihutisha iterambere ry’Akarere ka Rulindo,” yabisobanuye.
Yongeyeho ko hari ibikorwa biri gukorwa byo kurangiza umuhanda mushya wa Shyorongi–Nyabugogo, ureshya na kilometero 24, uzaba ufite ibyapa biranga umuhanda, ahantu ho guhagarara kw’imodoka (bus stops), ndetse n’uburyo bugezweho bwo kwishyura kugira ngo ingendo zirusheho gukorwa neza.
Madamu Emma Claudine NTIRENGANYA Umuvugizi w'umujyi wa Kigali akaba n'umuyobozi ushinzwe uburezi mu mujyi wa Kigali
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Judith MUKANYIRIGIRA, yashimiye Trinity Metals ku bwo gutera inkunga uyu mushinga ndetse Yizeza abaturage ko gare nshya izazamura imibereho myiza n’ubucuruzi, abasaba kuyifata neza.
Yagaragaje ko iyi gare nshya izakurura abantu benshi bifuza gutura muri aka karere, kuko ikibazo cy’ubwikorezi cyari kimaze igihe kibabangamiye.
Madamu MUKANYIRIGIRA Judith Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo
Iyi gare ije gufasha abaturage bakoresha , umuhanda wa Shyorongi–Nyabugogo kuko izajya icamo amabusi manini, agafasha mu gukemura ikibazo cy’ubwikorezi mu baturage baho.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







