RURA yashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo zo hirya no hino mu gihugu[REBA IBICIRO UBURYO BIHAGAZE]

Mar 12, 2024 - 09:06
 1
RURA yashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo zo hirya no hino mu gihugu[REBA IBICIRO UBURYO BIHAGAZE]

RURA yashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo zo hirya no hino mu gihugu[REBA IBICIRO UBURYO BIHAGAZE]

Mar 12, 2024 - 09:06

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko Guverinoma yakuyeho Nkunganire yashyiraga mu bikorwa byo gutwara abantu mu gihugu byatumye igiciro cy’ingendo kizamuka.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu gihugu,Minisitiri Gasore yavuze ko guhera tariki 16 Werurwe ibiciro by’ingendo biziyongera anatanga ingero za bimwe mu byerekezo n’amafaranga azajya yishyurwa.

Mu busanzwe kuva Downtown mu Mujyi ujya i Remera byari 220Frw muri bus, none ubu ni 307Frw.

Bimwe mu biciro bishya bimaze kumenyekana:

Kuva mu Mujyi [Downtown] ujya Remera ni frw 307

Kuva Nyabugogo ujya Nyanza ni frw 422

Kuva Nyabugogo ujya Bishenyi ni frw 383

Kuva Nyabugogo ujya Gaseke ni frw 863

Yasoje agira ati: "Ibindi muraza kubibona,ni lisite ndende y’igihugu cyose."

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel,yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024,biriya bigo 14 n’abantu ku giti cyabo 4 aribo bazaba bemerewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange gusa.

Ati ‘‘Guhera igihe uburyo bushya buzashyirwa mu bikorwa, ubundi buryo bwose bwakoreshwaga buzaba bubujijwe. Ubwo ba bandi bakoreshaga twa tumodoka duto, bya bindi byose byakorwaga kugira ngo abantu birwaneho, bizaba bibujijwe.’’

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06