Rurageretse hagati ya Whatsapp n'Uburusiya

Jul 20, 2025 - 10:51
 0
Rurageretse hagati ya Whatsapp n'Uburusiya

Rurageretse hagati ya Whatsapp n'Uburusiya

Jul 20, 2025 - 10:51

Ikigo cya Meta kigenzura WhatsApp gishobora kwisanga mu mazi abira nyuma y’uko iyo porogaramu ishobora gukumirwa mu Burusiya, kubera amategeko mashya ku bigo by’ikoranabuhanga bifite inkomoko mu bihugu bidacana uwaka n’u Burusiya.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aherutse gusaba abayobozi b’icyo gihugu gufata iya mbere mu gukarisha amategeko agenga ibigo by’ikoranabuhanga, by’umwihariko ibifite inkomoko mu bihugu bitarebana neza n’igihugu cye.

Ku ikubitiro, WhatsApp iri muri porogaramu ziri gutungwaho itoroshi mu buryo bukarishye ndetse iri mu byago byo gukumirwa burundu, nk’uko Visi Perezida wa Komite ishinzwe Ikoranabuhanga na gahunda z’ihererekanyamakuru mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Anton Gorelkin, aherutse kubitangaza.

Ati “WhatsApp ikwiye gutangira kwitegura kuva ku isoko ry’u Burusiya.”

Undi mudepite, Anton Nemkin, yabwiye TASS ko WhatsApp "ishyira mu kangaratete umutekano w’igihugu.” Yongeraho kandi ko “guhagarikwa kwa WhatsApp mu Burusiya ari icyemezo kitazahinduka.”

Aba badepite bombi bibukije ko Meta mu 2022, Meta yigeze gusakaza ibitekerezo bise iby’ubutagondwa nyuma y’uko iretse ubutumwa bwibasira u Burusiya, ibyakozwe icyo gihugu kimaze gutangiza intambara muri Ukraine.

Nibura buri kwezi, WhatsApp ikoreshwa n’Abarusiya bagera kuri miliyoni 97.4.

Hagati aho u Burusiya bukomeje gahunda yo gushyigikira izindi porogoramu zizakoreshwa imbere mu gihugu, zigasimbura WhatsApp. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06