Rurageretse hagati y’ishyaka DGPR Green Party Rwanda n’uwahoze ari Komiseri wungirije waryo
Rurageretse hagati y’ishyaka DGPR Green Party Rwanda n’uwahoze ari Komiseri wungirije waryo
Nyuma y’uko ishyaka DGPR Green Party rishyize hanze itangangazo rihagarika munshingano abakomiseri bungirije 2 aribo Bwana Pascal Rugira na Bwana Olivier Bazambanza, Bwana Olivier Bazambanza nawe yahise asohora itanganzo yandikiye abanyamakuru agaragaza imikororere mibi y’ubuyobozi bw’iryo shyaka ndetse ko nihagarikwa rye mu nshingano rinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko arigenga.
Kuwa 26 Kanama 2025 hateranye inama idasanzwe ya Komite nyobozi nshingwabikorwa y’ishyaka DGPR Green Party igaragaza ko abahoze ari aba komiseri bungirije babiri 2 b’iryo shyaka (Deputy Commissioners) hashingiwe ku myitwarire mibi yabo irimo agasuzuguro, gutuka ubuyobozi bukuru bw’ishyaka, gusuzugura ibirango by’ishyaka nka Kagoma, guteza amacakubiri mu barwanashyaka, kwanga kugirwa inama, gushyogozanya, gusarikana, kutubaha inzego z’ishyaka, no guteza umwiryane mu barwanashyaka. Ibyo bakaba barabikoreye ku rubuga rw’abayobozi rw’iryo shyaka (Leadership Group).
Ryemeje ko aba bombi Pascal Rugira na Olivier Bazambanza bahagarikwa mu nshingano z’aba komiseri bungirije (Deputy Commissioners), guhagarika mu nshingano zo kuba umuyobozi w’ishyaka ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke Bwana Pascal Rugira, no kubahagarika bombi abarwanashyaka biri shyaka byagateganyo, ibyo bikazemezwa Burundu n’inama ya Bureau Politique.
Ibi byemezo byafashwe hashingiwe ku ngingop ya 8 y’itegeko shingiro ry’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR green party ryo kuwa 13 Gicurasi 2023 ryatangajwe kumugaragaro mu igazeti ya Leta No 09 Bis yo kuwa 26/02/2024.
Ibikubiye mu itanganzo Kandida Depite Olivier Bazambanza yandikiye itangazamakuru
Nyuma y’ibyo byemezo byafashwe, Olivier bazambanza yahise asohora itangazo yageneye itangazamakuru No 001/2025 ryo kuwa 27 Kanama 2025, aho yavuzeko ashingiye ku cyemerezo cyafashwe na Komite nyobozi nshingwabikorwa y’ishyaka Green Party ihagarariwe na perezida waryo Hon. Dr. Frank Habineza cyo kumwirukana mu ishyaka ku buryo bunyuriranyije n’amategeko, yatangarije rubanda ko:
1.ibirego Dr Frank Habineza amushinja ari ibinyoma bigamije kumuharabika no kugirango akomeze afate bugwate ishyaka ayoboye adakurikije amategeko arigenga nkuko yafashe icyemezo cyo kumwirukana binyuranyije n’ingingo ya 43 y’itegeko rigenga iryo shyaka ryavuguruwe mu 2023.
2.kubera kuyoborana igitugu n’igitutu, Dr Frank Habineza ntiyifuza na rimwe ko hari umurwanashyaka utanga ibitekerezo mu mikorere yaryo ngo abe yanagaragarizwa imiyoborere mibi imuranga
3. gutwara ishyaka muri laptop ye byarakunze kumuranga kuva arishinze ibyo bikaba byaratumye ishyaka rirushaho kudindira cyane ko demokarasi twifuza mu Rwanda, muri green party ho itahabarizwa. Ibyo byose bikaba bituma politiki ya Dr Frank Habineza irushaho kuzambya intambwe twifuzaga gutera muri demokarasi mu Rwanda kuko nawe uyiyitirira itamuranga.
4.kuba Dr Frank Habineza akunda gufata ibyemezo bishyira ishyaka mu kaga, kuko abifata atagishije inama ndetse atabanje no kureba ibiteganywa n’amategeko, no gukoresha abanyarwanda mu nyungu ze bwite, ibyo byose bikaba byaratumye ishyaka rigwingira ugerageje kubimwereka akamwikiza.
5.kuba mu matora y’abadepite ya 2023 yararanzwe n’amanyanga n’uburiganya no guteranya abanyamuryango ku nyungu ze bwite ndetse no kugira akazu mu miyoborere y’ishyaka, ibyo byose bikaba bikomeje koreka ishyaka mu mpanga.
6.kugena abajya mu butumwa bw’ishyaka mu buryo budakurikije amategeko.
7.gushuka urubyiruko arukura mu murongo wa politiki igihugu kiyemeje akarushyira mu batavuga rumwe na Leta ariko akaba atemera kugirwa inama yo gukurikiza ibifitiye igihugu akamaro, akibanda kuri politiki y’abanyaburayi bamutumye. ibyo byose bikaba aribyo bimutera kwirukana abatabona ibintu kimwe na we ashaka gufungirana ibitekerezo byabo.
Kandida depite Bazambanza Olivier Yasoje avugako ashingiye kuri ibyo byose amenyesheje abanyarwanda ko:
1.ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR, barasaba leta y’ubumwe gusuzuma imikorere yaryo n’uburyo riyobowemo mu buryo bwo gusigasira intego igihugu cyihaye.
2.yasabye abanyarwanda kudaha agaciro ingirwacyemezo cyasohotse mu itangazo rimwirukana kuko kidakurikije amategeko agenga ishyaka
3. yasabye kandi abarwanashyaka ba Green Party kwamagana iki cyemezo no kwanga kurenganywa bikorwa na Dr Frank Habineza yitwaje ko yitwikiriye umutaka wa opposition politique
4. yasabye ko mpaye Dr Frank Habineza bidatinze akwiye kuba yahinduye icyemezo yafashe kinyuranyije n’amategeko. Bitaba ibyo hakiyambazwa inkiko zikamurenganura.





