Rusizi: Abaturage 101 bararembye bazira ibiryo bariye mu bukwe

Aug 17, 2025 - 13:41
 0
Rusizi: Abaturage 101 bararembye bazira ibiryo bariye mu bukwe

Rusizi: Abaturage 101 bararembye bazira ibiryo bariye mu bukwe

Aug 17, 2025 - 13:41

Mu karere ka Rusizi abaturage basaga 101 barembeye kuri centre de Sante ya Bweyeye bazira ibiryo bariye mu bukwe

Mu karere ka Rusizi umurenge wa Bweyeye mu gitondo cyo kuwa 16 Kanama 2025 nibwo hamenyekanye amakuru y'abaturage basaga 101 batari bameze neza bari baje kwivuza kuri centre de Sante ya bweyeye ariko bakurikirana amakuru neza y'icyabiteye hamenyekana ko byatewe n'ibiryo bariye mu bukwe bari batashye bwumwe mu baturage baturanye aho I bweyeye.

Aya makuru akimara kumenyekana kuko umubare w'abarwayi wari munini urenze ubushobozi bwa centre de Sante ya bweyeye ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bwahise bwoherezayo amatsinda abiri agizwe n'abadogiteri babiri abaganga bane ndetse nabakora muri laboratories (laboratory) babiri ngo banjye kunganira abaganga ba centre de Sante babafashe kwita kuri abo barwayi. 

Ndetse baraza no gufasha mu gufata ibizamini bituma hamenyekana icyaba cyarateye abatashye ubwo bukwe bagaragaza ibimenyetso birimo kuruka,kuribwa munda ndetse no gucika intege.

Ikiza kuva muri ibyo ibizamini nicyo kigaragaza impamvu yateye ubu burwayi gusa haracyekwa ko ibyo kurya bariye mu bukwe byaba bitari biteguye neza cyangwa se byanduye gusa ukuri kuramenyekana neza nihamara kuboneka ibisubizo by'ibizamini biraza kuba byafashwe. 

Aya makuru yemejwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rusizi Bwana Sindayiheba Phanuel.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089