Muhanga: Ikirombe cyagwiriye abantu batanu umwe muribo ahasiga ubuzima

Feb 5, 2024 - 03:31
 0
Muhanga: Ikirombe cyagwiriye abantu batanu umwe muribo ahasiga ubuzima

Muhanga: Ikirombe cyagwiriye abantu batanu umwe muribo ahasiga ubuzima

Feb 5, 2024 - 03:31

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2023, Nibwo umugabo witwa Uzabakiriho Samuel w’Imyaka 28 y’amavuko wo mu Kagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange,Akarere ka Muhanga yapfuye agwiriwe n’ikirombe bacukuramo amabuye y’agaciro, abandi bagenzi be bane bari kumwe barakomereka.

Iyi mpanuka yahitanye uyu mugabo Uzabakiriho Samuel yabereye mu Mudugudu wa Ngororano ku mugoroba wo .

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwabwiye IGIHE ko bufatanyije n’abaturage n’inzego z’umutekano iyi mpanuka ikimara kuba bahise batabara.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza Mugabo Gilbert yagize ati “ Ni umuntu umwe wapfuye abandi dufatanyije n’inzego twaratabaye babakuramo batari bapfa.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa mu gihe bagenzi be nabo bari mu bitaro bitandukanye aho bari kwitabwaho.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268