Rusizi: Haravugwa inkuru y'Umuforomo ushinjwa gufata ku ngufu umunyeshuri wari ugiye kwivuza

Sep 16, 2024 - 03:46
 0
Rusizi: Haravugwa inkuru y'Umuforomo ushinjwa gufata ku ngufu umunyeshuri wari ugiye kwivuza

Rusizi: Haravugwa inkuru y'Umuforomo ushinjwa gufata ku ngufu umunyeshuri wari ugiye kwivuza

Sep 16, 2024 - 03:46

Umuforomo w’imyaka 29 wo mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa w’imyaka 19 wari uje kwisuzumisha ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Mpoga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi ku wa 15 Nzeli 2024.

Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yabwiye ababyeyi be ko uyu muforomo yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo yari mu isuzumiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali Innocent, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mukobwa yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB ndetse ko ukekwa yamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Umukobwa avuga ko yafashwe ku ngufu ubwo yari agiye kwivuza. Yageze mu rugo abibwira ababyeyi be, ahita ajya no gutanga ikirego kuri RIB”.

Gitifu Kimonyo yashimye uyu mwana w’umukobwa wihutiye gutanga amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Icyo dusaba abandi bakobwa bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni uko batajya babiceceka, ahubwo bakihutira gutanga amakuru kugira ngo bahabwe ubutabera”.

Umuforomo ukekwaho icyo cyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu gihe iperereza rikomeje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu wese ukoresha undi imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com