Ruhango: Umusore yitabye Imana azize inzoga
Ruhango: Umusore yitabye Imana azize inzoga
Mu karere ka Ruhango umusore yitabye Imana nyuma yuko ategewe kunywa inzoga 10 zizwi nk'ibyuma bikarangira yitabye Imana
Mu karere ka Ruhango umurenge wa mwendo muri ako gace humvikanye inkuru y'akababaro ni inkuru yumvikaniye mu kagari ka mutara iyi ni inkuru y'inshamugongo aho umusore wo muri aka gace bamutegeye kunywa inzoga 10 zizwi nk'ibyuma zo mu bwoko bwa Likeli (Liqueur) uyu musore ngo yaje kunywa izi nzoga ariko ngo ageze ku nzoga ya 9 ntibyaje kugenda neza.
Kuko ngo uyu musore ubwo yazinywaga ageze ku nzoga ya 9 yahise yikubita hasi maze ahita yitaba Imana bamwe mu baturage ndetse n'urubyiruko rutuye muri aka gace babajwe cyanee n'urupfu rw'uyu musore wapfuye atageze ku ntego ye yo kunywa inzoga 10.
Aba baturage bavugako ibyo uyu musore yakoze ataribyo kuko ngo bifatwa nko kwiyahura kuko ngo ntibyumvikana ukuntu umuntu yiyemeza kunywa inzoga zingana gutyo.
Bamwe mu rubyiruko rwo muri aka gace bavuzeko inyama zo munda arizo zangiritse kuko ngo izi nzoga zigira ubukana bwinshi ibizwi nka (volts).
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mwendo ubwo yavuganaga n'itangazamakuru yavuze ko iyi nkuru yayimenye ariko ngo umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya gitwe ngo bakore isuzuma bamenye icyateye urupfu.





