Rusizi: RIB yataye muri yombi umushinjacyaha ndetse n'umwalimu wari warigize umukomisiyoneri
Rusizi: RIB yataye muri yombi umushinjacyaha ndetse n'umwalimu wari warigize umukomisiyoneri
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Mutatsineza Evanys wari Umushinjacyaha ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe na Niyonshuti Ezechiel uzwi nka Mwalimu wari warigize umukomisiyoneri. Bafunzwe bakekwaho ibyaha birimo ruswa n’iyezandonke.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yatangaje ko "Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko aba bombi bakoranaga aho Niyonshuti Ezechiel yahuzaga abantu bafite ababo bafunze na Mutatsineza kugira ngo abafungure cyangwa abagabanyirize ibihano."
RIB yavuzeko bafashwe muri gahunda yo kurwanya ibyaha bya ruswa no kurwanya abigize Abakomisiyoneri mu nzego z'Ubutabera.



