Rusizi: Umugabo wicishije umugore we ishoka agahungira mu Burundi, yatawe muri yombi na Leta Y'iki gihugu
Rusizi: Umugabo wicishije umugore we ishoka agahungira mu Burundi, yatawe muri yombi na Leta Y'iki gihugu
Uwitwa Nizeyimana Cyprien w’imyaka 48 ukekwaho kwica umugore we akoresheje ishoka agahita ahungira i Burundi yambutse umugezi wa Ruhwa, yatawe muri yombi akigera muri icyo gihugu, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mabayi i Nyamirambi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemeje amakuru buvuga ko yafashwe mu gitondo cyo ku munsi yambukiyeho akigera ahitwa ku Mutumba wa Miremera, Zone ya Ruhororo, muri Komine Mabayi mu Ntara ya Cibitoki.
Dr Kibiriga Anicet, Uyobora Akarere ka Rusizi yahamirije Imvaho Nshya ko bamenye amakuru y‘uko Nizeyimana ukekwaho kwica umugore we Mukarutabana Annonciata yafatiwe i Burundi ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zaho.
Bwiza dukesha iyi nkuru ivuga ko Dr Kibiriga yavuze ko yafashwe. "Tukimara kumenya ko yasize yishe umugore we agahungira hariya mu baturanyi i Burundi, twahise tubimenyesha Inzego z’umutekano za Komini Mabayi aho i Burundi, mu mikoranire myiza dusanganywe, zitangira kumushakisha. Ubu tuvugana yafashwe, ari mu maboko yazo. Turi kuvugana uburyo bamutugarurira biragenda neza, azatugeraho vuba bidatinze.”





