Rusizi: Umugore yakubitiwe mu isoko azira kutambara ikariso

Jul 22, 2026 - 22:12
 5
Rusizi: Umugore yakubitiwe mu isoko azira kutambara ikariso

Rusizi: Umugore yakubitiwe mu isoko azira kutambara ikariso

Jul 22, 2026 - 22:12

Umugore yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo gukubitirwa mu gasoko ko muri karitsiye azira ko ngo atambaye ikariso.

Uyu mugore ni uwo mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Shagasha, umurenge wa Gihundwe.

Mu gahinda kenshi ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2026 ubwo byari bimaze kuba, uriya mugore yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru uko byagenze ngo akubitirwe mu isoko, ndetse asaba guhabwa ubutabera kuko yakojejwe isoni na bagenzi be mu ruhame.

Ati “Narinje guhaha maze kugura ibintu, uwo mpasanze arambwira ngo nagiye nambara ikariso! Abisubiramo inshuro nyinshi, aransingira bampuriraho banyambika ubusa. Icyifuzo ni uko narenganurwa.”

Bamwe mu bagore bari muri ako gasoko banenze bagenzi babo kuri iyo yitwarire itari myiza.

Umwe muri bo yagize ati “Nashidutse abantu barwanye, bavuga ko atambaye ikariso hazamo umugabo abajyamo hagati arabakiranura.”

Yakomeje agira ati “Uyu mubyeyi ni ihohoterwa bamukoreye, umuntu uko yakwambara kose ni uburenganzira bwe. 

Undi mubyeyi twasanze yavuze ko biteye agahinda kubona ababyeyi bambika mugenzi wabu ubusa mu isoko.

Ati “Uyu mubyeyi bari kumurenganya, kuba yari yambaye ipantalo aje guhaha ntabwo bari kumufata ngo bamwambure ubusa. Ni ikibazo gikomeye birababaje.”

Icyifuzo cy’aba babyeyi babonye ibi biba, banenze bagenzi babo babikoze, basabira ubutabera uwambitswe ubusa.

Abavugwaho gukubita uyu mubyeyi ari na bo yari agiye guhahira ibyo barimo gucuruza, twagerageje kubavugisha ntibagira icyo batangaza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwanenze imyitwarire y’abo babyeyi, buvuga ko ibyo bakoreye mugezi wabo bitandukanye n’imyitwarire y’Abanyarwanda.

Ubuyobozi bugira inama Abanyarusizi ko bakwiye kwitwara mu gihe habayeho amakimbirane mu bantu. Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, agira ati “Ntabwo ari iby’i Rwanda, Abanyarwanda babeshwaho no kubana, no gusabana. Amakimbirane  hagati y’abantu ntabwo wayarinda, mu gihe habonetse icyo batumvikanaho habaho kuganira, inama nkuru iruta izindi ni uko igihe cyose habonetse amakimbirane ni ugushaka uko twayakemura ntacyangiritse.”

Nta tegeko rihari ritegeka umuntu kwambara umwambaro w’imbere, nubwo umuco nyarwanda utoza abenegihugu kwambara bakikwiza.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Political & Entertainment and Sports Journalist at BIGEZWEHO ENTERTAINMENT Ltd | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com