Rutshuru: Abaturage barenga 400 bari barahunze imirwano ya FARDC na M23 bagarutse iwabo

Aug 14, 2024 - 22:50
 0
Rutshuru: Abaturage barenga 400 bari barahunze imirwano ya FARDC na M23 bagarutse iwabo

Rutshuru: Abaturage barenga 400 bari barahunze imirwano ya FARDC na M23 bagarutse iwabo

Aug 14, 2024 - 22:50

Abantu babarirwa mu magana bavanywe mu byabo mu karere ka Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagarutse nyuma yo guhunga imirwano hagati y’ingabo za Kongo n’inyeshyamba za M23.

Nk’uko ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) bibitangaza, ngo hagati ya Werurwe na Nyakanga, abantu ibihumbi 383 bagarutse mu midugudu ya Kibirizi, Birambizo na Bambo.

Ibi biro byagize biti: “Aba batahutse mbere, bavanywe mu byabo i Nyanzale, Kikuku na Kyahala muri zone ya Kibirizi, ndetse no mu turere twa Lubero na Walikale. Gusa abenshi ntibarabona ubufasha haba ibyerekeye ibiribwa, aho kuba ndetse no kubona amazi.”

OCHA isobanura ko hari ibice kugeza ubu umutekano uhagaze neza ariko mu tundi cyane cyane nka Nyakakoma ntiharaba nyabagendwa.

kuko hari imirwano ya hato na hato ariko idakanganye bigacyekwa ko byaba bituruka ku gahenge Amerika iherutse gusaba impande zihanganye.

Amerika kandi yavuze ko igikomeje gukorana bya hafi na Guverinoma z’ibihugu bya RDC, u Rwanda na Angola, mu rwego rwo gushyigikira ingufu za dipolomasi zigamije gucubya amakimbirane ya Kigali na Kinshasa biciye muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06