Rutsiro: Umuturage arasaba gusubizwa ikawa yafashwe n’Ubuyobozi yari kuvamo miliyoni 1 Frw

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni 1 Frw nyuma yo kuwutunganyiriza no kuwubika iwe, arasaba kuwusubizwa, mu gihe Ubuyobozi buvuga ko bidashoboka kuko yakoze ibitemewe, ahubwo ko amafaranga azawuvamo agomba kujya mu isanduku ya Leta.

Uyu muturage witwa Hakizimana Lambert utuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nganzo mu Murenge wa Kivumu, avuga ko yahisemo kubika umusaruro wa kawe ye iwe mu rugo kuko uruganda rwa RWACOOF rwari rusanzwe ruwugura rwari rwatangaje rutazabagurira kuko imashini zarwo zapfuye.