Rwamagana: Habereye impanuka ya Scania yo mu bwoko bwa Howo na Land cruiser
Rwamagana: Habereye impanuka ya Scania yo mu bwoko bwa Howo na Land cruiser
Mukarere ka Rwamagana umurenge wa Nyarusange habereye impanuka kubw'amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.
Kuri uyu wa Gatatu mu mugoroba saa moya (19h), tariki ya 13 Ukuboza 2023, i Nyarusange mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana habereye impanuka y'imodoka zajyaga mu cyerekezo kimwe zigana mu mugi wa Rwamagana kubw'amahirwe abari batwaye imodoka bararokoka Shoferi wari utwaye imodoka ya Land cruiser yakomeretse ku kaboko
Ni impanuka yabaye imodoka zose zituruka mu karere ka Kayonza zinjira mu mujyi wa Rwamagana ikaba ari imodoka ya Land Cruiser ifite purake ya RAB463N yaririmo abantu babiri yagoganye na Scania yo mu bwoko bwa HOWO ifite purake ya RAG834D yarivuye muri Tanzania irimo abantu babiri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun Twizerimana yavuze ko impanuka yatewe n'umushoferi warutwaye Land cruiser wasabye inzira yo kunyuranaho/kudepansa yagera imbere akagaruka mu mucyerekezo cye imodoka itarashirayo imodoka ikagonga kuri Scania ku gice cy'imbere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba SP Hamdun Twizerimana yavuze ko ntawitabye Imana uretse umushoferi wari utwaye imodoka ya Land cruiser wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana, akaba yakomereketse mu buryo bworoheje ku kaboko.
Imodoka ya Land Cruiser niyo yangiritse cyane kuko kuhavanwa byasabye ko isunikwa n'abaturage n'aho imodoka ya Scania yo yaturitse ipine imwe.
Polisi y'u Rwanda yibutsa abatwara ibinyabiziga kujya babisikana bagabanyije umuvuduko kandi bakareba niba ikinyabiziga batwaye cyashizeyo ndetse barebye niba nta komyi ishobora guteza impanuka imbere, kureba niba ibyapa n'ibimenyetso byo mu muhanda n'inzira bibemerera gutambuka kandi bagacanaho bitaje batavuye mu mu
muhanda.





