Rwanda: Dr. Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe: Inshingano zikomeye zimutegereje, ese azazigeraho?
Rwanda: Dr. Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe: Inshingano zikomeye zimutegereje, ese azazigeraho?
Nyuma y’imyaka umunani Dr. Edouard Ngirente ayoboye Guverinoma, Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, ku wa 23 Nyakanga 2025. Ni izina rizwi cyane mu bukungu, dore ko yari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, anafite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza.
Dr. Nsengiyumva azajya mu nshingano mu gihe hasigaye imyaka ine ngo hasozwe Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST 2), ibyo bigasaba ubuyobozi buhamye, ubushobozi bwo guhuza gahunda no gukemura ibitaragezweho.
Inshingano n’ububasha bwihariye ahawe n’Itegeko Nshinga
Ingingo ya 119 y’Itegeko Nshinga itanga ishusho y’uruhare rw’umuyobozi mukuru wa Guverinoma. Dr. Nsengiyumva asabwa kuyobora ibikorwa bya Guverinoma akurikije umurongo utangwa na Perezida wa Repubulika, agategura gahunda ya Guverinoma, akanayishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko mu minsi 30 y’itangira rye.
Ashinzwe kugena inshingano z’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta, guhamagara Inama y’Abaminisitiri, no kuyobora izo nama igihe Perezida atazitabiriye. Afite uburenganzira bwo gushyiraho amateka, gutanga imyanzuro yihariye, no kugena abayobozi bakuru mu nzego za Leta igihe ibyo bitari byanditse ukundi mu mategeko.
Afite kandi ububasha bwo gushyira umukono ku mategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, ku mateka ya Perezida ndetse n’iteka rya Minisitiri w’Intebe ritangijwe n’undi muminisitiri.
NST 2: Guverinoma nshya n’inshingano zo gusoza igice cy’ingenzi cy’iterambere
Dr. Nsengiyumva azayobora Guverinoma ifite inshingano zo gusoza gahunda ya NST 2. Iyi gahunda yubakiye ku nkingi eshanu: Guhanga imirimo ibonwa na benshi , Guteza imbere , ibyoherezwa mu mahanga , Kongera ireme ry’uburezi , Kurwanya imirire mibi n’igwingira no Gutanga serivisi za Leta zinoze kandi zigezweho.
Mu rwego rw’ubuhinzi, NST 2 irateganya ko umusaruro uzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka. U Rwanda ruzongera ubuso bwuhirwa kugera kuri 85% binyuze mu gukoresha imbuto n’ifumbire zinoze, ubuhinzi bukaba bugamije guhaza amasoko y’imbere no hanze y’igihugu.
Iterambere ry’imibereho n’icyerekezo cy’ubukungu
Guverinoma nshya izashyira imbaraga mu guhanga imirimo: hazahangwa imirimo irenga miliyoni 1,25 mu myaka ine, ni ukuvuga imirimo 250.000 buri mwaka. Ishoramari ritari irya Leta rizikuba kabiri, rikarenga miliyari 4,6$ mu 2029, mu gihe ibyoherezwa mu mahanga bizava kuri miliyari 3,5$ bikagera kuri miliyari 7,3$.
Gahunda ya Made in Rwanda izashyigikirwa byihariye, ku buryo inganda, ubuhinzi na serivisi byiyongera, bifashe mu kongera ibikorerwa mu gihugu no gutanga imirimo myinshi.
Imibereho myiza: uburezi, ubuzima n’ikoranabuhanga bigomba kwihutishwa
Mu burezi, umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke uzazamuka uve kuri 35% ugerere kuri 65%. Hazanashyirwa imbaraga mu kongera abanyeshuri biga amasomo y’ikoranabuhanga no guhugura nibura abantu 500.000 mu bijyanye na ICT.
Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro azashyirwamo imbaraga binyuze mu kubaka ay’icyitegererezo agezweho kandi aganisha ku masoko y’umurimo.
Mu rwego rw’ubuzima, serivisi zizatangwa neza cyane cyane ku bagore batwite n’abana. Umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima uzikuba kane, mu gihe igwingira ry’abana rizagabanywa rikava kuri 33% rikagera kuri 15%.
Guverinoma yiyemeje ko bitarenze 2029, buri rugo, ishuri n’ivuriro bizaba bifite amashanyarazi n’amazi meza.
Serivisi z’ikoranabuhanga n’ububanyi n’amahanga
Guverinoma izashyiraho indangamuntu y’ikoranabuhanga izafasha abaturage kubona serivisi mu buryo bwihuse kandi bugezweho. Biteganyijwe ko mu 2029, serivisi zose za Leta zizaba zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mu bukerarugendo, umusaruro uruturutse kuri uru rwego uzikuba kabiri binyuze mu kwakira inama mpuzamahanga n’ibikorwa binyuranye bigamije gukurura ba mukerarugendo.
Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, Leta izakomeza gushimangira ubucuruzi n’ishoramari mpuzamahanga, no guteza imbere uruhare rw’Abanyarwanda baba hanze mu iterambere ry’igihugu.
Umutekano n’amahoro: inkingi y’ihame
Nk’uko bisanzwe, umutekano n’amahoro bizahora ari inkingi ya Guverinoma. Hazashyirwa imbaraga mu gusigasira ituze, kurwanya ibibazo bibangamira umudendezo, no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
Isozwa
Inshingano zitegereje Dr. Nsengiyumva ni nyinshi kandi zisaba ubushishozi, ubufatanye n’imiyoborere ishyira imbere abaturage. Kugira ngo igihugu gusoze NST 2 neza mu 2029, bizasaba kwihutisha ibitaragezweho no gushyira mu bikorwa politiki zishingiye ku nyungu rusange.
Ese Minisitiri w’Intebe mushya azabigeraho? Igihe ni cyo kizatanga igisubizo.
Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE







