Rwanda: Impunzi z’abanye-Congo zitabaje abarimo Amerika n’u Burusiya

Mar 14, 2024 - 02:01
 0
Rwanda: Impunzi z’abanye-Congo zitabaje abarimo Amerika n’u Burusiya

Rwanda: Impunzi z’abanye-Congo zitabaje abarimo Amerika n’u Burusiya

Mar 14, 2024 - 02:01

Impunzi z’abanye-Congo ziba mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe zitabaje ibihugu bitandukanye, mu rwego rwo kumvikanisha ibibazo n’akarengane zimaze igihe zifite zifuza ko byakemuka.

Izi mpunzi zitabaje ibi bihugu, nyuma y’imyigaragambyo y’amahoro zakoreye mu nkambi zitandukanye mu byumweru bike bishize.

Ibihugu impunzi zitabaje birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Bushinwa, u Bwongereza, u Bubiligi, Kenya, u Burundi ndetse n’ibindi; biciye muri za Ambasade zabyo i Kigali.

Izi mpunzi kandi zanageze kuri Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’iy’igihugu cyazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Buri Ambasade zajyagaho zayishyikiriza inyandiko zikubiyemo ubutumwa bw’akarengane zimaze igihe zihura na zo ari na ko kanakorerwa Abatutsi, Abanyamulenge ndetse n’Abahema bari muri RDC, ndetse n’ibyo zifuza.

Nsengiyera John uri muri izo mpunzi yabwiye itangazamakuru ko inyandiko bashyikirije ibihugu bitandukanye zikubiyemo ibice bine, birimo icy’uko Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema bamaze igihe batotezwa bisanze muri RDC.

Amateka yerekana ko aba banye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bahoze ari abaturage b’u Rwanda, gusa bakaza kwisanga bahindutse abanye-Congo kuva mu 1910 ubwo Afurika yacibwagamo imipaka igice cy’u Rwanda bari batuyemo kigashyirwa kuri Congo.

Nsengiyera yunzemo ati: "Twabasobanuriye uko twisanze ku butaka bwa Congo, tubabwira ko turi Abakongomani, ntabwo uwo munye-Congo wisanze ku butaka bwa Congo bagomba kumbwira ngo njyewe ndi Umunyarwanda. Turi abanye-Congo kuko nta handi hantu tuzi, ni ho ubutaka bwacu buri. Niba bashaka kutwirukana ngo tutabarizwa ku ikarita ya Congo, nibaduhe n’ubutaka bwacu."

Mu bindi impunzi zagaragaje ni ubuzima bubi zimaze igihe zibamo.

Kuva mu Ugushyingo umwaka ushize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ryagabanyije amafaranga ryageneraga impunzi ngo azitunge. Impunzi zafataga 10,000 Frw kuri ubu zihabwa 8,500 Frw na ho abahabwaga 5,000 Frw bahabwa 4,250 Frw.

Nsengiyera agaragaza ko aya mafaranga ari make cyane, ibirenze ibyo hakaba hari n’abatayahabwa kubera ko byitwa ko bifashije.

Yavuze ko aho bigeze bidakwiye ko bakomeza kuba mu buhunzi kandi "ubutaka bwacu bwarigaruriwe na FDLR, ubutaka bwacu buri kubyazwa umusaruro n’Abanyarwanda twebwe turi kurya ubusa hano."

Impunzi kandi zagaragaje akarengane bene wabo bari muri RDC bahura na ko, aho bamwe bicwa ku manywa y’ihangu na Leta ya RDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro bakorana abandi bagatotezwa.

Mu byo zasabye biriya bihugu harimo "kureka guceceka nyamara Jenoside iri kuba."

Nsengiyera yavuze ko "niba bari guceceka turi gupfa, bazanaceceke turi kwirwanaho. Bijya bavuga gusa ari uko bene wacu (M23) bari kuturwanirira bagize icyo bakora. Dupfuye rubi, imyaka 28 mu buhunzi irahagije, dushaka ngo bere guceceka, ariko nibahitamo guceceka baceceke hombi, batureke tubeho ubuzima bwacu, dukore uko tubyumva".

Impunzi kandi zasabye ubuvugizi, by’umwihariko ku gihugu cy’u Bubiligi zishinja kugira uruhare mu biri kubera muri RDC.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501