Ngoma: Umugabo w'imyaka 34 wagiye kuroba amafi mu kiyaga cya Sake yishwe n'ingona

Sep 10, 2024 - 10:37
 0
Ngoma: Umugabo w'imyaka 34 wagiye kuroba amafi mu kiyaga cya Sake yishwe n'ingona

Ngoma: Umugabo w'imyaka 34 wagiye kuroba amafi mu kiyaga cya Sake yishwe n'ingona

Sep 10, 2024 - 10:37

Umugabo w’imyaka 34 wari ugiye kuroba mu kiyaga cya Sake giherereye mu Karere ka Ngoma kigakora ku Murenge wa Jarama, yishwe n’ingona ubwo yageragezaga gushaka gukura amafi muri iki kiyaga.

Byabaye mu mpera z’icyumweru ariko umurambo w’uyu mugabo waraye ubonetse kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Jarama nyuma y’iminsi ashakishwa. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Mugirwanake Charles, yavuze ko uyu mugabo yishwe n’ingona ubwo yajyaga kuroba ari kumwe na mugenzi we.

Ati “ Ni abaturage babiri harimo ufite imyaka 34 n’undi w’imyaka 29 bagiye kuroba amafi mu mpera z’icyumweru gishize mu gihe bari kurwana no gutegura imitego yabo, umwe ingona iramufata iramujyana umurambo we rero twawubonye ejo ku wa Mbere dusanga yaramwishe. Hakurikiyeho kumushyingura dufatanyije n’umuryango we.”

Gitifu Mugirwanake yasabye abaturiye ikiyaga cya Sake kwitwararika mu gihe bagiye kukigendamo n’ubwato bakamenya ko kibamo imvubu n’ingona kandi isaha iyo ariyo yose byabasagarira.

Ababyeyi kandi basabwe kwirinda koherezayo abana kujya kuhavoma mu kurinda umutekano wabo.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06