RWANDA: Iyenzandonke rikomeje gukwira mu Rwanda milliyari 780frw zafashwe

Jul 23, 2025 - 08:53
 0
RWANDA: Iyenzandonke rikomeje  gukwira mu Rwanda milliyari 780frw zafashwe

RWANDA: Iyenzandonke rikomeje gukwira mu Rwanda milliyari 780frw zafashwe

Jul 23, 2025 - 08:53

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi mu by’imari (Financial Intelligence Unit - FIU Rwanda) rwatangaje ko mu myaka itanu ishize, hagaragaye ibyaha by’iyenzandonke byafatiwemo amafaranga arenga miliyari 780 Frw, nubwo hashyizweho ingamba zikaze zo kubikumira.

Ibyo byatangajwe mu raporo y’umwaka wa 2024, igaragaza uko ibyaha by’iyenzandonke ndetse n’iterabwoba bifite aho bihurira n’imari byagiye bigaragara mu Rwanda hagati ya Nyakanga 2019 na Kamena 2024.

Ibyaha bikomeye byagaragaye: kunyereza umutungo, uburiganya, imisoro n’ikoranabuhanga

Iyo raporo yagaragaje ko mu byaha byagaragaye, kunyereza umutungo byihariye 39%, uburiganya bukagira 24%, ibyaha by’imisoro 20%, mu gihe ibikorwa byifashisha ikoranabuhanga byo byagize 13%.

By’umwihariko, ibyaha bijyanye n’imisoro byagaragaye mu dosiye 116, harimo gukwepa imisoro, gusaba gusonerwa mu buryo butemewe n’amategeko, kunyereza TVA no kutamenyekanisha imisoro nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Ni iki gishingiye ku byaha by’iyenzandonke?

Iyezandonke ni icyaha umuntu akora mu gihe ahindura, ohereza cyangwa afata umutungo azi cyangwa afite impamvu zumvikana zo kumenya ko uwo mutungo ukomoka ku cyaha. Ibi binareba n’igihe umuntu ahisha inkomoko y’umutungo, awimura cyangwa awutanga, kandi azi neza ko uwo mutungo ari indonke.

Umutungo waba ari amafaranga, ubutaka, ibinyabiziga, konti z’amabanki cyangwa indi mitungo yagaragaye nk’ituruka ku bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Itegeko rishya ryo mu 2025 ryashyizweho gukumira ibi byaha

Guhera muri Mutarama 2025, u Rwanda rwasohoye itegeko rishya rigamije kurwanya no guhana ibyaha by’iyenzandonke, guterwa inkunga kw’ibikorwa by’iterabwoba no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi. Iryo tegeko ryasimbuye iryo mu 2020, rikaba ryaratangajwe mu igazeti ya Leta ku wa 22 Mutarama 2025.

Riteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’iyenzandonke, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15, hakiyongeraho ihazabu iri hagati y’inshuro 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’amafaranga yerekanwe nk’iyenzandonke.

Abahamwe n’ibyaha: Umubare ukiri muto ugereranyije n’ibyaketswe

Mu myaka itanu, abantu n’ibigo icyenda (9) nibo bahamijwe n’icyaha cy’iyenzandonke, hafatwa amafaranga angana na 780.934.906 Frw. Nubwo uyu mubare w’abantu ushobora kuba muto, inzego zishinzwe umutekano mu by’imari zivuga ko imbaraga zashyizwe mu gutahura ibyaha ari zo zatumye hagaragara imibare ifatika kurusha mbere.

Raporo yongeraho ko u Rwanda rwateye intambwe mu kurwanya iyezandonke, binyuze mu kuvugurura amategeko no gushyiraho ibigo bibishinzwe, ariko icyaha kigikomeje kugaragara ku rugero ruringaniye (Medium), rwiyongereye ugereranyije no mu 2018 aho cyari kiri ku rugero ruto (Medium-Low).

Henriette UWAMAHIRWE