Rwanda: Ni izihe ngamba zifatwa mu kugabanya ibyaha bigezwa mu nkiko?

Sep 6, 2025 - 05:05
 0
Rwanda: Ni izihe ngamba zifatwa mu kugabanya ibyaha bigezwa mu nkiko?

Rwanda: Ni izihe ngamba zifatwa mu kugabanya ibyaha bigezwa mu nkiko?

Sep 6, 2025 - 05:05

Usomye ingingo 335 z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, usangamo byinshi umuntu akora yibwira ko bidahanwa n’amategeko n’ibyo akora abizi neza ko ijisho ry’ubutabera nirimugeraho, nta kabuza azakurikiranwa.

Kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, ahari urukiko haba hamanitse amazina y’ababuranyi bitaba bafunze cyangwa badafunze bitewe n’icyemezo cy’umucamanza cyangwa ubwoko by’ibyaha baregwa.

Ihame mu butabera ni uko abakurikiranyweho ibyaha baba badafunze ariko mu manza nshinjabyaha zaburanishijwe mu 2024/25 ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, zari 16.310 zarimo abantu 21.855.

Inkiko zategetse ko 10.358 muri bo bafungwa by’agateganyo mu gihe 6.490 bafunguwe by’agateganyo, 1.539 bongererwa igihe cyo gufungwa by’agateganyo na ho 139 bafatirwa icyemezo gitegeka ibigomba gukorwa. Hari batandatu basanze bafunzwe binyuranye n’amategeko.

Umwaka w’ubucamanza wa 2024/25 warangiranye na Kamena 2025 wasize inkiko zo mu Rwanda zakiriye imanza zirenga ibihumbi 106, zirimo inshinjabyaha 74.835, zingana na 70%.

Raporo yashyizwe hanze ku wa 1 Nzeri 2025, igaragaza ko ibyaha by’ubujura biri ku isonga mu byakiriwe mu nkiko kuko byaburanishijwe mu manza 13.956, bigakurikirwa no gukubita no gukomeretsa byaburanishijwe mu manza 10.948.

Ikindi cyaha cyaregewe inkiko ku bwinshi ni icyo gusambanya umwana gifite ibirego 6.124, mu gihe icy’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo kigaragara mu madosiye 5.590 na ho gukoresha ibikangisho bigaragara mu madosiye 3.194.

Ibindi byaha byaregewe inkiko cyane harimo ubuhemu bugaragara mu madosiye 2.649, kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake byagaragaye mu madosiye 2.497, guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ni amadosiye 2.034, ubwicanyi buri ku mwanya wa cyenda n’ibirego 1.780 na ho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya byagaragaye mu madosiye 1.659

Kuki ibyaha bimwe bikomeza kwiganza?

Ibi byaha uko ari 10 bimaze imyaka irenga itanu biri ku isonga mu manza nshinjabyaha mu butabera bw’u Rwanda.

Umunyamategeko ubarizwa muri H-I LEX PARTNERS, Me Ibambe Jean Paul yabwiye IGIHE ko hari ibyaha bifitanye isano ku buryo uwakoze kimwe aba ashobora kugwa mu bindi byaha byinshi.

Ati “Dufate nko gukoresha ibiyobyabwenge, uzasanga iyo umuntu amaze kubinywa afite ibyago byinshi byo kuba yakora ibindi byaha. Ni bo barwana, barakubita bakanakomeretsa, ni bo bizarangira bashobora kujya gusambanya abana kuko mu bisanzwe nta muntu utekereza neza utafashe ibiyobyabwenge cyangwa utafashe ibindi bintu bimusunika wajya gusambanya umwana. Ntibibaho, si iby’i Rwanda.”

Yasobanuye ko abakora ubujura bwa kiboko usanga banakora icyo gukoresha ibikangisho ngo bashobore kugera ku mugambi mubisha wabo.

Me Ibambe yahamije ko ibyaha bishobora no gukomeza kugaragara atari uko byiyongereye mu baturage ahubwo ari uko ingufu zongerewe mu bikorwa byo kubikurikirana.

Ati “Hari igihe biba bitanaturuka ku kuba ibyaha byiyongereye ahubwo icyiyongereye ari ubumenyi bw’abaturage bwo kumenya ngo icyaha niba kibaye barabasha kujya kukimenyekanisha ariko n’inzego zishinzwe kubikurikirana zikahagera n’ibitamenyekanishijwe bikavumburwa bikiri gukorwa cyangwa bikimara gukorwa. Hari igihe binashoboka ko biba byiyongereye kuko ubushobozi bwo gukurikirana no kugenza, no gushinja icyaha ibyaha na bwo bwazamutse.”

Ubushinjacyaha Bukuru bugaragaza ko mu mwaka wa 2024/25 bakiriye amadosiye 78.489, hakorwamo arenga ibihumbi 75. Amadosiye yaregewe inkiko ni 42.279 mu igihe ayashyinguwe ari 33.453.

Kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025, imanza 42.378 ubushinjacyaha bwaburanye, bwatsinze 39.498 zingana na 93,2%.

Mu byaha byihariye nko nko gusambanya umwana, ubushinjacyaha bwatsinze imanza zabyo ku rugero rwa 74% bivuye kuri 65% mu mwaka wari wabanje.

Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana yatangaje ko bongereye imbaraga mu gukora amadosiye y’ibyaha byo gusambanya umwana hagamijwe kubihashya burundu.

Ati “Twongereye ingufu mu ikorwa ry’amadosiye yerekeye ibyaha byo gusambanya abana, guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.”

Muri ibi byaha uko ari bitatu, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 8.169, bukoramo 7780 bingana na 95%, buyatsinda ku ijanisha rya 83%.

Urubyiruko rukwiye guhozwaho ijisho

Imibare igaragaza ko abantu bari mu magororero bafungiwe ibyaha bisanzwe biganjemo urubyiruko, umubare munini baregwa gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi.

Me Ibambe ati “Ni ibyaha ku Isi hose usanga byiganje mu rubyiruko nk’ibiyobyabwenge n’ibindi kuko umuntu wanyoye ibiyobyabwenge ni bwo atangira kurwana ntacyo arwanira kuko gusa byamusajije.”

Yanavuze ku bantu birirwa bicaye badafite ibyo bakora ko ari bo bisanga babonye umwanya wo kujya mu byaha ku buryo umuti waba gushaka ibyo abantu bahugiraho abandi bakajyanwa mu ishuri.

Ati “Uko bafite umwanya wo kujya mu biyobyabwenge, azi ko ejo ntaho azajya ku kazi n’iyo yarara anywa agasinda cyangwa akanywa ibiyobyabwenge hari ibyago byinshi ko bizarangira yijanditse mu byaha.”

Me Ibambe Jean Paul yavuze ko ibyaha bimwe bitizwa umurindi n'ibiyobyabwenge

Henriette UWAMAHIRWE