Sobanukirwa impamvu ubungubu HIV/SIDA yavanwa mu muntu burundu
Sobanukirwa impamvu ubungubu HIV/SIDA yavanwa mu muntu burundu
Kugeza ubu nta muti uvura virus ya SIDA, gusa abahanga baravuga ko bashoboye gukura burundu ino virus mu turemangingo (cellules) tuwayanduye, bakoresheje ubuhanga buzwi nka CRISPR mu mpine y’Icyongereza.
Imyaka 65 irirenze virus itera sida ivumbuwe mu gihugu cya Kongo, gusa umuti cyangwa urukingo byakomeje kubura.
Ikizame cya mbere cyagaragaje umuntu wa mbere wagaragaye ko yanduye virusi itera sida, ni ikizame cy’amaraso yakuwe ku mugabo wabaga i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo 1959.
Ubu buhanga bwavumbuwe butanga ubushobozi bwo guhindura kamere (ADN/DNA) y’utu turemangingo bigatuma uduce twanduye tuvanwa mu mubiri cyangwa ntitube tugifite ingufu zo gukora.
Ubwo buhanga butanga icyizere ko virusi itera sida ishobora kuvanwa mu mubiri burundu, nubwo hagisigaye byinshi kugira ngo bimenyekane niba nta ngaruka biteye. Imiti isanzwe ihari kugeza ubu ishobora guhagarika iyo virusi, ariko ntishobora kuyimuvana mu mubiri.
Abo bahanga bo kuri kaminuza ya Amsterdam mu Buholande, igihe batanga incamake y’ubwo bushakashatsi bwabo mu nama yerekeye ubuvuzi muri iki cyumweru, bashimangira ko igikorwa cyabo kikiri ku rugero rwo kwerekana ko “impera n’imperuka ku kibazo cya SIDA kigiye kubonerwa umuti ” ,ariko ko hagisigaye igihe kitari gito kugira ngo bube uburyo nyabwo bwo kuvura virusi wa SIDA.
Dr James Dixon, umuhanga ku byerekeye uturemangingo akaba n’umwigisha kuri kaminuza na Nottingham, arabyemera, akavuga ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bigikeneye ubushakashatsi bwimbitse.
Ati: “Haracyabura igikorwa kitari gito kugira ngo herekanwe nimba ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, bushingiye ku turemangingo bishobora gukora mu mubiri wose kugira ngo mu gihe bizabe umuti nyawo.







