Somalia: Igitero cy Al-Shabaab cyagabwe kubirindiro bya gisirikare cyaguyemo abarenga 17
Somalia: Igitero cy Al-Shabaab cyagabwe kubirindiro bya gisirikare cyaguyemo abarenga 17
Byibuze abantu 17 biciwe muri Somalia nyuma y’igitero cy’umutwe wa al Shabaab ku kigo cya gisirikare kuri uyu wa Gatandatu ushize.
Abashinzwe umutekano bavuga ko ibirindiro bya Busley, mu karere ka Lower Shabelle gaherereye mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu, byigaruriwe n’abagabye igitero akanya gato.
Umusirikare mukuru wa Somalia yatangarije Reuters ko abarwanyi bitwaje intwaro bo muri al Shabaab barwanye berekeza mu kigo bakoresheje imodoka zitezemo ibisasu. Yanze ko izina rye ritangazwa kubera ko atari yemerewe kuvugana n’itangazamakuru.
Uyu muyobozi yagize ati: "Imodoka nyinshi zitezemo ibisasu z’ubwiyahuzi zibasiye ikigo nyuma y’imirwano ikaze ... al Shabaab yafashe ibirindiro akanya gato."
"Hanyuma, umusada w’ingabo za guverinoma warwanye cyane wirukana al Shabaab."
Yavuze ko abasirikare barindwi bo muri Somalia barimo umuyobozi w’ikigo, n’abarwanyi 10 ba Shabaab baguye mu mirwano.







